skol
fortebet

Covid-19 yishe abantu 2 mu Rwanda abandi 103 barayandura

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 06 Mutarama 2021 abantu bbiri bishwe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba 112 mu gihe abanduye biyongereyeho 103 bagera ku 9,058.

Sponsored Ad

Abitabye Imana barimo umugabo w’imyaka 55 n’umugore w’imyaka 42 bo mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

Uyu munsi hakize abantu 62 bitumu umubare w’abakize bagasezerwa mu bitaro baba 6,940 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,006 barwaye bakiri kwitabwaho.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi 39 ba Coronavirus barembye, barimo batandatu barembye cyane bakenera umwuka ugera kuri litilo icumi ku munota ngo babashe guhumeka.

Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika FDA, kuri uyu wa Mbere cyagaragaje ko umuntu kugira ngo agire ubudahangarwa ku ndwara ya Covid-19, akenera urukingo rwa kabiri mu gihe cy’ibyumweru bitarenze bitatu gusa afashe urwa mbere.

FDA yatangaje ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu yafashe urukingo rumwe gusa akamara igihe kirekire adafashe urwa kabiri, ibyuma bipima iby’ubudahangarwa bitagaragaza neza amakuru n’ibisubizo.

Umuyobozi w’ikigo cyo mui Amerika cy’ubushakashatsi cyitwa Center for Biologics Evaluation and Research (CBER), Peter Marks, yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bakoreye ku bantu bari hagati yimyaka 18 na 55, byibura umuntu wese wafashe inkingo, urwa Pfizer n’urwa Moderna, asabwe kuzifata inshuro ebyiri kandi mu gihe gito.

Yagize ati “Twasanze umuntu wafashe ikingo ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugera kuri bine, nta kibazo”.

Yongeyeho ko abatarafashe inkingo ebyiri muri icyo gihe, kugeza ubu nta bisubizo ibyuma bitanga biboneka by’igihe ubwirinzi bw’umubiri wabo buzamara.
Mu Bwongereza byari byatangajwe ko umuntu wafashe urukingo rwa mbere azajya afata urwa kabiri nyuma y’iminsi iri hejuru ya 21.

Marks yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza neza igihe umuntu wafashe urukingo rwa mbere akwiye gufatira n’urwa kabiri bigendeye ku bwoko bw’inkingo.

Umuntu wafashe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, asabwa gufata urwa kabiri mu gihe cy’iminsi 21. Uwafashe urukingo rwa Moderna, asabwa gufata urukingo rwa kabiri mu minsi itarenze 28.

Dr. Paul Offit, Inararibonye mu by’indwara zandura akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Pennsylvania, yavuze ko gufata urukingo inshuro imwe nta cyizere bitanga.

Avugana na CNN yagize ati “Nta cyizere ku rukingo rumwe, niba ufashe urukingo rumwe, uri kwiteza byago kandi uzi ngo uri kubikora neza”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rigaragaza ko hari inkingo zisaga 50 ziri gukorwa. Mu nkingo zamaze kwemezwa harimo nk’urwa AstraZenecam, Moderna n’urwa Pfizer-BioNTech.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa