skol
fortebet

Depite Frank Habineza yahishuye impamvu yashyigikiye umushinga wo kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushinga w’Itegeko riha uburenganzira abangavu n’ingimbi, ku buryo bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15 ryanzwe ku bwinshi n’abadepite mu Rwanda.
Abadepite 30 batoye banga uyu mwanzuro mu gihe 18 barimo Depite Habineza Frank bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko.
Depite Frank Habineza yabwiye IGIHE ko n’ahandi hatari mu Rwanda, abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, ko ariyo mpamvu yawushyigikiye.
Ati “Urugero nko mu bihugu nka Moldova, basigaye (...)

Sponsored Ad

Umushinga w’Itegeko riha uburenganzira abangavu n’ingimbi, ku buryo bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro guhera ku myaka 15 ryanzwe ku bwinshi n’abadepite mu Rwanda.

Abadepite 30 batoye banga uyu mwanzuro mu gihe 18 barimo Depite Habineza Frank bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko.

Depite Frank Habineza yabwiye IGIHE ko n’ahandi hatari mu Rwanda, abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, ko ariyo mpamvu yawushyigikiye.

Ati “Urugero nko mu bihugu nka Moldova, basigaye bemerera abana kubona izo serivisi guhera ku myaka 10. Bavuga ko n’ubundi abana baba bamaze gukura, batangiye kujya mu mihango, bakavuga bati ni byiza ko abo bana babona izo serivisi, bakabigisha ku buryo batishora muri izo ngeso batabizi.”

Mu ngingo ya gatatu y’uyu mushinga w’iri tegeko, uvuga ko umuntu wese ufite imyaka 15 y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ikomeza ivuga ko umuntu udashobora kwifatira icyemezo, ahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byemejwe n’umubyeyi we umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%.

Iyi niyo mpamvu yahereweho hakorwa uyu mushinga kugira ngo abana bari muri iki cyiciro babashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abangavu ibihumbi 23 batewe inda bari munsi y’imyaka 18 muri 2021 naho mu mwaka wa 2020 bari ibihumbi 19 ndetse na 2019 bageraga ku bihumbi 19,701 naho 2018 bari abangavu 19,832 ariko muri 2017 bageraga ku bihumbi 17,337. Mu myaka ya 2019 na 2020 abangavu 540 batewe inda harimo 88 bari munsi y’imyaka 18.

Ibitekerezo

  • N’ukuvuga ko Habineza we yagendeye uko ahandi bikorwa??? ndumiwe koko!!!

    Ahubwo c mbere yuko mwemera ko umwana ufite imyaka15 aboneza mwabigishije ko numva aribyo byaba byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa