skol
fortebet

Depite Mbonimana weguye kubera ubusinzi bukabije yasabye imbabazi Perezida Kagame yiyemeza no kureka umusemburo

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr Mbonimana Gamariel uheruka kwegura ku mirimo y’ubudepite kubera ubusinzi bukabije yasabye imbabazi Perezida Kagame ndetse yemeza ko yafashe umwanzuro wo kuzireka.
Dr. Gamariel Mbonimana yavuzweho gutwara imodoka yasinze ndetse afatwa na polisi inshuro 6, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame amubwira ko avuye ku nzoga burundu kandi ko yongeye kugirirwa icyizere, yakuzuza inshingano zose yahabwa.
Ati "Mbikuye ku mutima nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze (...)

Sponsored Ad

Dr Mbonimana Gamariel uheruka kwegura ku mirimo y’ubudepite kubera ubusinzi bukabije yasabye imbabazi Perezida Kagame ndetse yemeza ko yafashe umwanzuro wo kuzireka.

Dr. Gamariel Mbonimana yavuzweho gutwara imodoka yasinze ndetse afatwa na polisi inshuro 6, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame amubwira ko avuye ku nzoga burundu kandi ko yongeye kugirirwa icyizere, yakuzuza inshingano zose yahabwa.

Ati "Mbikuye ku mutima nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga."

Mbonimana yabwiye IGIHE ko ibyo Umukuru w’Igihugu yamuvuzeho byose ari ukuri. Ngo akenshi iyo umuntu yabaswe n’ibisindisha, ntabwo ajya abimenya ari nayo mpamvu ngo nyuma y’amagambo ya Perezida Kagame, yagiye kubaza neza abatangabuhamya uko yitwaye ku wa Gatanu ubwo yafatwaga, asanga yari yarengereye.

Yagarutse ku mwanzuro wo kureka inzoga burundu, avuga ko yawufashe n’umutima umenetse, cyane ko ari n’ikintu yari amaze igihe kinini asabwa n’umugore we ariko akinangira.

Ati “Ntabwo nzongera kunywa inzoga ukundi. N’umudamu yari yarabimbwiye, birananirana, ariko nyuma y’ibyo Perezida Kagame yavuze, ndaziretse mu myaka yose nsigaje. Ndaziretse n’abandi bose nzajya mbashishikariza kuzireka kuko nta cyiza cyazo.”

Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite,kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z’iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze inshuro 6 agakingirwa ikibaba kubera ubudahangarwa bw’uko ari umudepite.

Mu Rwanda, gutwara ikinyabiziga wasinze bihanishwa amande ya 150,000 Frw ariko kuva mu myaka ya vuba hagiye hiyongeraho gufunga iminsi itanu uwafashwe yasinze atwaye.

Gamariel Mbonimana, yari umudepite w’ishyaka Parti Liberal kuva mu 2018.

Théogène Munyangeyo, visi perezida w’ishyaka PL yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko “nta narimwe twari twarigeze tumubona anywa inzoga”, yongeraho ko nk’ishyaka ryabo ryatunguwe.

Abantu batandukanye basubije ubutumwa bwe bavuga ko bamubabariye, abandi bavuga ko uko abadepite batorwa bikwiye guhinduka.

Ibitekerezo

  • Ndunva atarinzoga haribindi.byihishinyumaho.byiswe.inzoga.rwanda.?hhhhhhh

    Uyu se yaba afitanye isano nunusaza profGamariyeli umunyamateka wacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa