skol
fortebet

Dr Iyamuremye yahishuye ikintu cyiza Twagiramungu wapfuye yakoze

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda,Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko n’ubwo atemeranyaga na Twagiramungu Faustin muri politiki,ariko yababajwe n’urupfu rwe.

Sponsored Ad

Uyu yahishuye ko mu byiza Twagiramungu yakoze ari uko ariwe watumye batinyuka ingoma y’igitugu ya MRND ya Habyarimana Juvenal.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X (yahoze ari Twitter), Iyamuremye yagize ati “Twagiramungu ntabwo nemeranyaga na we ibitekerezo yari afite ku Rwanda; ndetse nari umwe mubo ataciraga akari urutega!”

Yakomeje agira ati “Ariko sindi mu bishimiye urupfu rwe. Yambereye Minisitiri w’Intebe kandi yatumye benshi dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND. RIP kandi umuryango we wihangane.”

Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Icyo gihe,yanenze ubutegetsi bwa Habyarimana,asaba ko impunzi zitahuka ndetse hakabaho ubwumvikane na FPR INKOTANYI yashakaga gutaha mu Rwanda.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye muri Kanama 1995. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa