skol
fortebet

Gasabo: Abaturage 182 batuye mu manegeka batangiye kwimurwa

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

Abaturage 182 bari batuye Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, batangiye kwimurwa kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi ikomeje kugwa.

Sponsored Ad

Amazu afite ibibazo byo kuba yasenyuka vuba ni ayo mu gishanga gitandukanya Kangondo ya mbere na Kibagabaga, aho abaturage bari batuye mu buryo butemewe n’amategeko ahazwi nka Bannyahe.

Amazu abarirwa muri 20 yamaze gusenywa n’amazi y’imvura, mu gihe andi menshi bigaragara ko ashobora gusenyuka kuko yarengewe n’imyuzure, amazu 130 akaba anagaragaza ibimenyetso byo guturagurika ku buryo isaha ku isaha yahirima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko gutangira kwimura abo baturage bifite aho bihuriye n’itangazo ry’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagiye rivuga ko imvura nyinshi izakomeza kugwa muri ibi bihe ndetse no mu mezi ari imbere kugeza muri Gicurasi.

Agira ati, “Twamenyeshejwe ko tuzagira imvura nyinshi mu byumweru biri imbere kandi iyo mvura ikazakomeza kugwa, ntabwo twategereza ko ibiza bitugwira, ni yo mpamvu twashishikarije abaturage kuba bakwimukira ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Twateganyije miliyoni 25frw muri iki gikorwa, buri muryango ukaba uhabwa ibihumbi 90frw yo kuba ukodesha mu gihe amazu barimo kubakirwa mu Busanza atari yuzura, iki ni icyemezo kidasubirwaho kuko tugomba gutabara ubuzima bw’abaturage bitaraba nabi.”

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA), yatangaje ko kuva muri Mutarama 2020, abantu 60 bapfuye biturutse ku biza bikomoka ku mvura nyinshi, mu gihe abagera kuri 90 bavunitse, naho amazu 900 arasenyuka, Hegitari 200 zihinzweho imyaka na zo zatwawe n’amazi.

Muri iki cyumweru, Umujyi wa Kigali watangaje ko imiryango 1100 ituye nabi mu bishanga no mu manegeka igomba kwimurwa mu gihe cya vuba gishoboka mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya mbere Olive Mukamurigo, wamaze gufashwa kwimurwa avuga ko yari afite amazu amwinjiriza amafaranga ibihumbi 130frw ku kwezi, ariko akaba yavuye ku izima akimuka mu gihe Leta igishaka igisubizo kirambye.

Agira ati ’Ikintu cya mbere ni ukugira ubuzima, ubu noneho ndumva impamvu umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo kutwimura, ndetse n’icyerecyezo cyawo, ubu tugiye gukodesha mu gihe dutegereje kwimurirwa mu mazu ajyanye n’icyerekezo”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko amazu 392 ari kubakirwa imiryango ituye mu manegeka bikaba biteganyijwe ko azaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa Kanama 2020.

Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iyo gucunga ibiza, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, ikigo gishinzwe amazi n’amashyamba n’igishinzwe ibidukikije REMA byagaragaje ko biri kwiga uko muri iki cyumweru nibura imiryango 1100 yaba yimuwe igakurwa mu manegeka.

Ibindi bice bishobora kwibasirwa n’ibiza mu mujyi wa Kigali ni nka Mpazi Ravine ku Cyimisagara hafi ya Maison des Jeunes, Gikondo-MAGERWA, Kimihurura mu Myembe, Gikondo, Nyarutarama, Mulindi hafi y’ivuriro Legacy, ku muhanda wa Poid Lourds, Kangondo ya mbere, Gatsata, Rwampara na Rugunga.

Inkuru ya KIGALI TODAY

Ibitekerezo

  • I bahabweingurane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa