skol
fortebet

Gasabo: Inka eshatu zatemwe kuburyo bukabije, 2 barafunze

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bateye ingo ebyiri batema inka ku buryo bukomeye, harimo iyo bakomerekeje ku icebe.Kugeza ubu abo bagizi ba ntabi ntibaramenyeka ndetse n’impamvu yatumye babikora ntayo nizwi. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamise mu kagali ka Kabaliza mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Inkuru ya Umuseke.rw, ivuga ko Inka y’uwitwa Fulgence Sengabo bayitemye ku icebe bajya no mu rugo rwa Emmanuel Rukundo naho bahakomeretsa inka ebyiri bazitemye mu mbavu bakoresheje ikintu (...)

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bateye ingo ebyiri batema inka ku buryo bukomeye, harimo iyo bakomerekeje ku icebe.Kugeza ubu abo bagizi ba ntabi ntibaramenyeka ndetse n’impamvu yatumye babikora ntayo nizwi.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamise mu kagali ka Kabaliza mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Inkuru ya Umuseke.rw, ivuga ko Inka y’uwitwa Fulgence Sengabo bayitemye ku icebe bajya no mu rugo rwa Emmanuel Rukundo naho bahakomeretsa inka ebyiri bazitemye mu mbavu bakoresheje ikintu gityaye cyane.

Inka ya Rukundo, yakomerekejwe ihaka amezi atatu.

Uyu Emmanuel avuga ko yavuye ku kazi ke k’izamu mu gitondo agasanga inka ze ebyiri bazitemye nk’uko abivuga. Yavuze ko nta muntu azi bafitanye ikibazo byagera aho amutemera inka aka kageni, harimo n’imwe ihaka amezi atanu bakomerekeje munsi y’inda y’amaganga.

Abasore babiri bafungiye kuri station ya Police ya Rutunga bakekwaho gutema inka za Emmanuel Rukundo.

Iyi nka yakomerekejwe mu rubavu.

Ngo iperereza ryakozwe maze hafatwa abagera kuri babiri bamutemeye inka.
Clarisse Uwanyirigira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga yabwiye Umuseke ko usibye izi nka za Rukundo batemye n’inka ya Fulgence yo bayikomerekeje bikomeye ku icebe.

Inka ya Fulgence ngo bahise bayivura bayidoze.

Ibitekerezo

  • Gasabo rwose nigerageze bakaze umurego mu gucunga umutekano naho ubundi ndabona bitoroshye,bagerageze bakurikirane n’isuku yo mu ngo cyane cyane mu nkengero z’umugi, bitabaye ibyo abantu baraza kurwa macinya mwanda ,aho usanga hari abaturage batagira ubwiherero .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa