skol
Kigali
startimes

Gasabo: Umugabo yitwikishije Lisansi ku manywa y’ihangu bimuviramo urupfu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 December 2020 Yasuwe: 7311

Umugabo witwa Murangwa Omar uzwi ku izina rya Misago wo mu kagari ka Gasagara mu mudugudu wa Rugagi yitwikishije lisansi ku munsi w’ejo tariki ya 12 Ukuboza 2020 ku manywa y’ihangu kubera impamvu itaramenyekana ariko bikekwa ko ari ugufuhira umugore we bari baratandukanye bafitanye abana 2.


Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Gasagara (SEDO),Bwana Hategekimana Djuma,yabwiye UMURYANGO ko uyu mugabo Murangwa yitwikiye mu rugo rw’uyu wahoze ari umugore we Tuyisenge Jeanne aho bikekwa ko byaba byaratewe no gufuha cyane ko hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yiboneye undi mugabo.

Yagize ati “Uwo mugabo yitwaga Murangwa Omar yari azwi ku izina rya Misago,yabanaga n’umugore we Tuyisenge Jeanne bari bafitanye abana 2 b’abakobwa.Baje gutandukana buri wese aca ukwe.

Umugore yaje kujya iwabo baza kumuha aho kubaka.Yaje kubaka abana n’abo bana be ariko umugabo nta wari uzi aho aba,gusa hari hagiye gushira ukwezi n’iminsi mike agarutse bivugwa ko aje gufata icyiciro cy’Ubudehe.

Ejo ngo yaraje asanga ku mugore we hakinze,ahita ajya I Kabuga,agura akajerekani kuzuye lisansi arangije arataha.Yageze muri centre y’I Rwanda arangije ajya aho umugore we yabaga,kwa Sebukwe,ahageze asanga hakinze niko gufata ka kajerekani ka lisansi,imwe arayinywa indi ayisukaho ku mubiri arangije arikongeza.

Abaturage ntabwo bari bamenye ibyo aribyo kuko uko lisansi yamutwikaga ku mubiri no mu nda yarashyaga.Ari gushya cyane yatangiye kuvuza induru,abaturage baratabara,bahamagara imbangukiragutabara,yahageze yapfuye.”

Bwana Hategekimana yatubwiye ko aba bombi batandukanye kubera amakimbirane ndetse ko ubwo uyu mugabo yari agarutse bivugwa ko yamenye ko umugore we yinjiza abandi bagabo ariyo mpamvu ikekwa ko yaba yamuteye kwitwika.

SEDO Hategekimana yavuze ko icyo bakoze ari ukuganira n’abaturage bagafatanya gukumira ibyaha bitaraba no gutanga amakuru ku ngo zifite amakimbirane.

Twahamagaye umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Rusororo, Ndamutsa Claude, atubwira ko agishakisha aya makuru araza kuyaduha neza nayabona.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 328 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 24 Mutarama...
24 January 2021 Yasuwe: 4386 0

Covid-19 yahitanye abantu 7 mu Rwanda abandi 204 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 23 Mutarama...
23 January 2021 Yasuwe: 4540 0

Hatangiye igikorwa cyo gupima abaturage ibihumbi 20 mu tugari twose two mu...

Abaturage basaga ibihumbi 20 bo mu tugari rwose two mu mujyi wa Kigali,...
23 January 2021 Yasuwe: 4132 0

Abantu 3 bishwe na COVID-19 mu Rwanda handura 273 bashya

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Mutarama...
23 January 2021 Yasuwe: 4895 0

MINISANTE yashyizeho uburyo bworohereza abaganga n’abarwayi bagorwa kubera...

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yamaze gushyiraho uburyo bwo korohereza...
22 January 2021 Yasuwe: 3955 0

Covid-19 yishe abantu 9 umunsi umwe mu Rwanda handura abandi...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 21 Mutarama...
21 January 2021 Yasuwe: 4973 0