skol
fortebet

Gasabo: Umugeni yabuze umugabo we ku munsi wo gusezerana ashinja pasiteri kumushimuta

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugeni wari gusezeranira mu murenge wa gatsata wo mu karere ka Gasabo,yarize ayo kwarika nyuma yaho umusore bari gusezerana ngo atwawe na mukuru we w’umupasiteri mu Itorero Isoko y’ubugingo amubwira ko atagomba kubana n’uyu mukobwa ngo kuko badahuje Ubwoko.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha BTN TV abitangaza,uyu mukobwa utavuzwe amazina yategereje uyu musore ngo basezerane araheba,ngo aza kumenya ko mukuru we w’Umupasiteri yamushimuse kuko ngo atashakaga ko bashyingiranwa badahuje ubwoko.

Uyu mukobwa yabwiye iki kinyamakuru ko mukuru w’umukunzi we witwa Sylivere yanze kuva kera ko bashyingiranwa ndetse ko ku munsi wo gusezerana yaje gushimuta uyu yari ategereje ko amubera umugabo.

Uyu mukobwa yavuze ko bamutwaye ari kuri ADEPR I Masizi bamubwiye ko nyina amushaka hanyuma birangira abuze.

Yakomeje avuga ko bakurikiranye bagasanga n’uyu mupasiteri wamutwaye ku itorero rye Isoko y’Ubugingo ndetse ngo barababwiye ngo ’nta bukwe bashaka.’

Uyu mukobwa yavuze ko icyamubabaje ari uko gahunda zose zari zararangiye,yaba kumwerekana mu itorero rya ADEPR basengeragamo,gufata irembo n’ibindi.

Uyu mukobwa yavuze ko imyiteguro yose yari yamaze gusozwa ariko ngo ubwo yajyaga kwerekanwa iwabo w’umusore ngo uyu mupasiteri mukuru w’umukunzi we ngo ntiyaje ndetse ngo yanze ubukwe bwabo kuva kare.

Uyu Pasiteri Sylvere ashize amanga yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iwabo batifuza uyu mukobwa gusa ntiyeruye ngo avuge ko ari uko badahuje ubwoko nkuko bivugwa.

Yagize ati "Dushimuse twaba dushimuse umuntu wacu bibaye gushimuta ariko ntitwashimuse.Ubukwe bwari buhari nibyo ariko byarangiye uko babikubwiye...

Iyo umuhungu n’umukobwa bakundanye,habaho gahunda y’uko bajya kwerekanwa mu muryango.Ikiba gitumye bajya kwerekanwa mu muryango aba ari ukugira ngo umuryango ushime cyangwa unenge.Hanyuma rero umuryango uranenga.

Ntabwo ari ngombwa kubishyira ku karubanda,umuryango utishimye ntabwo wari kubihisha ngo uzajye kwemera gushyigikira ibyo bintu."

Ntambara Saturday ukuriye itorero Isoko y’Ubugingo ribamo uyu Sylvere yavuze ko ibi bidakwiriye kuba mu itorero ahagarariye bityo uyu mupasiteri wabikoze akwiriye kuryozwa iyo ngengabitekerezo mbi.

Ati "Amategeko afite icyo abivugaho igihe abantu bakundanye hanyuma ugashimuta umuntu.Amategeko akurikirana uwatumye uwo muntu ashimutwa...Icyo kibazo gikurikiranwe."

Abaturage babwiye BTN ko umupasiteri nk’uyu nta musaruro yatanga ndetse ko RIB ikwiye kumukurikirana.

Uyu mugeni yamaze gutanga ikirego kuri RIB ya Gatsata asaba ko umukunzi we washimuswe yarekurwa bakarushinga

Ubukwe bwabo bwari bwitezwe kuri uyu wa Gatandatu aho imyiteguro yose yari yararangiye hari hasigaye gusezerana.

Terefone y’umusore yakuwe ku murongo nyuma yo kuburirwa irengero nkuko uyu mugeni yabitangaje.

Inzego za Leta ntizihwema kwamagana ivangura iryo ariryo ryose kuko riniga ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Ibitekerezo

  • Birababaje muruyumwaka tugezemo 2023 kukuba hakir’abantu bagifit’imyunvire yo kwibona mumoko bigezaha? Plz ndisabira reta binyuze muri ministere y’ubumwe bwacu guhita yinjira murikikibazo ikagikemura vuba kdi ikamenyesha abanyarwanda ukoyagikemuye kugirango hatazagira nundi ubitekereza!?
    Ntababeshye mwabantu mwe ubwoko ntibubaho habaho kubaho nkuko twese twisanze kwisi wakura ukisanga uba muri family nayo itazi uko yisanze kwisi! Warangiza ukazizwako uriho? Please &plz musigeho mwese murabantu nicyo twakishimiye ko tutisanze tugendesha amaguru ane cg atandatu nkinyamaswe!?

    Ikindi mutitaho mwebwe abantu niki? Kuki ngendan’amaguru ndetse nabo dusa cg duhujubwoko bakanshaho kunzira batantwaye aho njya ngo bafashabo bahujubwoko? Kuki nkubunkeneye 2miriyoni kugirango zinfashe kwita kumuryango wanjye kuko nkennye kuki ntawe uzimpa agendeye ko tubuhuje? Ubu c murwanda irijoro abaraye batariye kdi hari Abo bahujubwoko banaturanye bangana bate? Mpabwijukuri habaho umurengwe ubwoko ntibubaho ?.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa