skol
fortebet

Gasabo: Umuyobozi w’akarere yazanye agashya ko gufasha abarwayi kugera kwa muganga muri iki gihe cya COVID-19

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo,madamu Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere,kujya bafasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugera ku bitaro bakanabagarura mu ngo zabo barangije kuvurwa.

Sponsored Ad

Ibi bikubiye mu ibaruwa aherutse kubandikira aho yavuze ko kubera ko Leta yahagaritse ingendo n’uburyo bwo gutwara abagenzi,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwa gufasha abaturage bafitanye gahunda n’abaganga kugera ku bitaro no kubagarura mu ngo zabo.

Mu kiganiro yahaye RBA,Madamu Pauline Umwali yavuze ko aka ari agashya akarere ka Gasabo kazanye kuko ngo nyuma yo kubona ko imodoka zitwara abagenzi zihagaritswe yatekereje ku bantu barwariye mu ngo bafitanye gahunda n’abaganga ariko bakaba batabageraho kubera ikibazo cy’ibinyabiziga ahitamo gusaba abayobozi b’imirenge igize akarere ayobora kujya babafasha.

Madamu Umwali yavuze ko aba bayobozi bakwitabaza imodoka zishinzwe umutekano n’isuku z’imirenge kuko ngo n’ubundi zaguzwe n’abaturage zikabafasha kugera kwa muganga ndetse ngo no kubageza kwa muganga n’uburyo bwo gucunga umutekano.

Yavuze kandi ko igihe habonetse abarwayi benshi bakabura imodoka zibatwara,bahamagara akarere kagakoresha izo gafite kuko zihagije ariko abaturage ntibarembere mu rugo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline, rishimangira ko cyo kemezo cyafashwe hashingiwe kuri gahunda idasanzwe yo kugabanya ingendo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harusheho gukomeza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Iragira iti: “Hari abaturage bafite gahunda za muganga (rendez-vous) ku matariki atandukanye, kandi badafite uburyo bwo kwibonera imodoka yabafasha kuhagera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ushaka kumenyekanisha ikibazo cy’uburwayi afite yabimenyesha umukuru w’umudugudu cyangwa agahamagara nomero ya terefone y’Akarere itishyurwa 1520.

Iyi baruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yayandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa