skol
fortebet

Gatsibo: Abangavu batewe inda bavuye ku 1300 bagera ku 100 mu mwaka umwe

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akarere ka Gatsibo karishimira ko imibare y’abangavu baterwa inda igenda igabanuka nyuma yo gufata ingamba zo guhangana nazo.

Sponsored Ad

Radio Flash dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu muri uyu mwaka habarurwa abatagera ku 100 mu gihe umwaka ushize basagaga 1300.

Ubuyobozi burasaba ababyeyi gukomeza gufatanya kugira ngo iyi mibare ikomeze kugabanuka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Akarere ka Gatsibo karimo imibare myinshi y’abangavu batewe inda,kafashe ingamba zirimo gukora ubukangurambaga no gufasha abana batewe inda mu bigendanye n’ubutabera n’ibindi.

Icyo gihe hatangijwe ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: ”Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza” bwari bugamije kurwanya izi nda zitateguwe mu gihe kingana n’ukwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa