skol
fortebet

Gatsibo: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuhoye ko yanze ko bagurisha inka ya Girinka

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nihaba Emmanuel ufite imyaka 37 arakekwaho kwica umugore witwa Bagirinka Maritha w’imyaka 32 akoresheje isuka, mu rukererea rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo arashinjwa gukubita mu gahanga isuka uyu mugore we, nyuma yo kumwangira kugurisha inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka.

Nkuko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza, uyu umugabo yashatse kugurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka, umugore we arabyanga undi amuhengera mu ijoro amwica amukubise isuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko byabaye mu ijoro ryashize rishyira mu rukerera.

Ati “Twamenye amakuru ko umugabo yishe umugore we akoresheje isuka, twaperereje dusanga bagiye bagira utuntu twinshi two kutumvikana ariko bakongera bakiyunga. Bari bafitanye abana bane, mu ijoro rero twumva ko umugabo yashakaga kugurisha inka bahawe umugore akanga undi niko kumukubita isuka arapfa."

Yakomeje avuga nyuma yo kwica umugore we, ngo uyu mugabo yahise yijyana ku Murenge yishyikiriza inzego z’umutekano ababwira ko yishe umugore we, abayobozi ngo bahise bajyayo basanga koko yamwishe niko guhita ajya gufungwa, abaturage barahumurizwa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe agirana amakimbirane n’umugore we akenshi bagakizwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturanyi. Amakimbirane yabo ngo yari ashingiye ku gucana inyuma nubwo nta gihamya yari yakabonetse.

Uyu mugabo yajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya Rugarama, umurambo wa nyakwigendera wo ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

source: IGIHE

Ibitekerezo

  • Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye, gucana inyuma,ibiyobyabwenge,Intambara, kwiba,ruswa,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

    Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye, gucana inyuma,ibiyobyabwenge,Intambara, kwiba,ruswa,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa