skol
fortebet

Habonetse abandi barwayi 2 ba Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu babiri banduye Coronavirus barimo ‘Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.’
Undi muntu wagaragayeho Coronavirus n’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki 13 Werurwe aturutse mu Budage anyuze ku Kibuga cy’Indege cya Istanbul muri Turukiya gusa ntiyari yagaragaje ibimenyetso.
Nyuma yaje kugira (...)

Nyuma yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki 15 Werurwe 2020 bamusangana icyorezo cya COVID-19.

MINISANTE yavuze ko aba barwayi kimwe n’abandi bari kuvurirwa ahabugenewe hashakishwa abandi bahuye na bo kugira ngo nabo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu,umubare w’abamaze kwandura COVID-19 ugeze ku bantu 7 mu Rwanda.

MINISANTE ikomeje gusaba abantu gukaraba intoki igihe cyose hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa gukoresha alukoro yica udukoko,kwirinda kuramukanya,kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha abajyanama b’ubuzima.

Barasabwa kandi kwirinda kwegera abandi igihe cyose barwaye ibicurane, inkorora cyangwa bafite umuriro mwinshi.

Ibitekerezo

  • arko namwe muraducanga kuki mutavuga amazina yabo bantu kugirango nihagira nuwumva barahuye yishyire mukato nawe sbine uko yitabwaho gewe nsanga iryo banga ritaringombwa rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa