skol
fortebet

Habonetse abantu 24 banduye Coronavirus barimo abo muri Rutsiro na Nyagatare

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020,abantu 24 aribo bagaragaye ko banduye Coronavirus mu bipimo 3,694 byafashwe mu gihe bane bayikize barasezererwa.

Sponsored Ad

Aba barwayi bashya 24 barimo 13 babonetse mu Karere ka Rusizi, barindwi muri Kigali, babiri mu Karere ka Ngoma, umwe w’i Nyagatare n’umwe wo mu Karere ka Rutsiro.

Ubwandu bushya bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera kuri 1025 mu bipimo 143943 bimaze gufatwa birimo 3694 byafashwe uyu munsi.

Kuri uyu wa 30 Kamena 2020 kandi abantu bane basezerewe mu bitaro, umubare w’abamaze gukira ugera kuri 447.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Uyu munsi u Bufaransa bwageneye Leta y’u Rwanda miriyari zirenga 53 z’amafaranga y’u Rwanda (angana na miriyoni 49,5 z’Amayero), nk’inguzanyo yo gushyigikira ibikorwa bigamije guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) n’ingaruka zacyo, ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Nk’uko bitangazwa n’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, amasezerano yo guhabwa iyo nguzanyo izanyuzwa mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Bufaransa (AFD), yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2020.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda itangaza ko iyo nkunga ishingiye ku mubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi uturuka ku bushake bw Politiki bwaranze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Na none kandi iyo nguzanyo inashyira mu ngiro umuhigo w’u Bufaransa ku Rwanda nk’uko wari wemejwe n’Umuyobozi wa AFD Rémy Rioux, mu ruzinduko yagiriye i Kigali muri Kamena 2019.

Guverinoma y’u Bufaransa iteganya ko iyo nguzanyo izongera imbaraga zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse ikagira n’uruhare mu kongera gusuganya urwego rw’imirimo mu gihugu.

Ikiciro cya mbere cy’ayo masezerano kigizwe n’inguzanyo ya miriyoni 40 z’amayero azifashishwa mu gushyigikira ingamba zo kurwanya COVID-19 na gahunda zigamije gusubiza ku murongo ubuzima bw’abaturage zashyizweho na Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa