skol
fortebet

Habonetse abarwayi 3 bashya ba Coronavirus mu bipimo 1,038 byafashwe

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko bipimo 1,038 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 3 bashya ba Coronavirus mu gihe nta n’umwe wakize bituma abakirwaye bari kwa muganga baba 69 naho abakize bagumya kuba 84.Abanduye bose ni 153.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2020, mu Rwanda mu bipimo 1038 byafashwe, habonetse abarwayi 3 ba COVID19. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye iki cyorezo ari 153 (harimo abakize 84) Abakirwaye ni 69.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE gusa yavuze ko hari umurwayi umwe uri kongererwa umwuka kugira ngo ataremba.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Muri Africa, kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins ivuga ko;

Ubu hamaze kwandura abantu 26,480 (1,069 bashya uyu munsi).Abamaze gukira ni 7, 148 naho amaze gupfa ni 1,237.

Ku isi abamaze kwandura ubu bararenga miliyoni 2,6.

Muri aka karere abamaze kwandura;

DR Congo – 359 (9 bashya uyu munsi)
Kenya – 303 (7 bashya uyu munsi)
Tanzania – 284 (30 bashya uyu munsi)
Rwanda – 153 (3 bashya uyu munsi)
Uganda – 61 (nta bashya uyu munsi)
Burundi - 11 (nta bashya uyu munsi)
Sudani y’Epfo – 4 (nta bashya uyu munsi)

Nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza,Ihuriro ry’urugaga rw’abikorera mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (East Afrika Business Council) rigaragaza ko muri iki gihe cya Covid 19 imizigo yazanwaga n’indege muri aka karere yagabanutseho 75%.

Ubwikorezi bw’imizigo inyura mu kirere busanzwe bwihariye 35% by’agaciro k’ubucuruzi bwose bukorwa mu isi yose.

Kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya coronavirus muri iki gihe ibihugu byinshi byashyizeho amabwiriza arebana n’imikoreshereze y’ibibuga by’indege harimo no kuba bimwe mu ingendo z’indege zarabaye zihagaritswe.

Cyokora ku rundi ruhande ingendo z’indege zipakiye imizigo zarakomeje kugira ngo ibicuruzwa bikenewe byiganjemo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga cg ibindi nkenerwa bikomeze kugezwa mu bindi bihugu.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomeje guhura n’ingorane z’uko imizigo yinjira inyuze ku ibuga by’indege ari mike muri iki gihe kuko muri rusange isi yose ifite ibibazo byo kudakora ingendo z’indege muri iyi minsi, bityo n’ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikaba bitacyoherezwa mu bindi bihugu nk’uko byari bisanzwe.

Nk’imizigo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya igeze kuri toni 1,300 mu gihe cyakiraga toni 5.000 mu cyumweru; Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rukemeza ko muri rusange ingano y’imizigo yakirwaga ku bibuga by’indege byo muri uyu muryango yagabanutse kugera ku gipimo cya 75%.

Ibitekerezo

  • dukomeje gushimira abangaga bucu rwose barimo kudukorera akazi ariko no ngeye kunenga abantu batarimo kubahiriza gahunda rwose nibatubabarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa