skol
fortebet

Hagabanyijwe umubare w’abagenzi imodoka rusange zitwara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwagiranye inama n’abakuriye kompanyi z’imodoka zitwara abagenzi bemeranya ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi ubwo ingendo z’imodoka zitwara abagenzi zizaba zisubukuwe hazagabanywa umubare w’abagenzi imodoka imwe yatwaraga mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakwegerana bakanduzanya Coronavirus.

Sponsored Ad

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, hemejwe ko imirimo imwe n’imwe igomba gufungurwa harimo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko hagomba gufatwa ingamba zo kurinda abantu kwanduzanya Coronavirus.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi mu buryo bw’amashusho abatwara abagenzi, bakoze inama n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu baganira ku buryo gutwara abantu bizakorwa ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu byamaze kwemezwa harimo ko imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 izaba itwara abatarenze 35.

Imodoka isanzwe itwara abantu 29 izasigara itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 izatwara abantu icyenda.

Umuyobozi wa JALI Transport Limited, kimwe mu bigo bya RFTC, Innocent Twahirwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bemeranyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ko kuri iki Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020 uraba umunsi wo gushyira mu modoka ibimenyetso byereka abagenzi aho bemerewe kwicara n’aho batemerewe ku buryo bazasanga bitunganyije ku wa Mbere.

Ati “Twamaze kugena uko abantu bazagenda bicaye igisigaye ni uko tugiye gushyiramo ibimenyetso byerekana intebe yemerewe kwicarwaho n’itemerewe. Mu modoka aho umugenzi yemerewe guhagarara hazaba hari ikimenyetso. Tugomba kurara tubishyize mu modoka.”

Twahirwa yavuze ko icyo basaba abagenzi ari ukuzabyubahiriza kuko nabo icyo bari kubanza kureba ari ubuzima bw’abaturage kurusha gukorera amafaranga.

Ati “Icyo dusaba abagenzi dutwara ni ukuzabyumva no kuzadufasha kuko icyo turi kugerageza ni ukwita ku buzima bw’abantu mbere yo gukorera amafaranga.”

Twahirwa yavuze ko inama yemeje ko nta mugenzi n’umwe uzemererwa kugenda atambaye agapfukamunwa, atakarabye mbere yo kwinjira muri gare kandi akicara cyangwa agahagarara ahabigenewe.

Ati “Nta muntu wemerewe kwinjira muri gare adakarabye, gare zose zigomba kuba zifite ahantu abantu bakarabira. Icya kabiri nta muntu wemerewe kwinjira muri gare atambaye agapfukamunwa kugeza no mu modoka. No kujya ku murongo buri muntu agomba guhana intera na mugenzi we.”

Mu buryo busanzwe hari imodoka zakoraga ingendo zisa n’aho zisohoka muri Kigali zijya mu nkengero zirimo na Hiace. Mu mpinduka zo kwirinda Coronavirus zizakomeza ariko nta yambukiranyije ngo ive mu Ntara ize i Kigali cyangwa isohore muri Kigali.

Twahirwa yagize ati “Zizakorera mu byerekezo zisanzwe zikoreramo ariko nta yemerewe kurenga Intara ngo ize mu Mujyi wa Kigali. Urugero twari dufite urugendo rwa Ruyenzi-Bishenyi, ntabwo twemerewe kurenga Nyabarongo iyo ngiyo ntabwo izakora, twari dufite Nyabugogo-Rutonde-Nzove ntabwo twemerewe kurenga aho Akarere ka Nyarugenge kagarukiye, nta n’umugenzi wemerewe kuva Rulindo cyangwa Kamonyi ngo aze i Kigali.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase yatangarije RBA kuwa Gatanu ko ingendo mu ntara imbere zemewe ko umuntu yava mu karere kamwe akajya mu kandi ko mu ntara imwe ariko nta wemerewe kuva mu ntara imwe ngo ajye mu yindi cyangwa mu ngo ave mu ntara ajye mu mujyi wa Kigali.

Ati “Ushobora kuva i Nyamirambo ukajya i Kanombe n’ahandi, nubwo byemewe ntabwo ari ngombwa ko abantu bose biroha mu muhanda n’izo modoka, kandi ikindi gikomeye ni uko hazubahirizwa amabwiriza abigenga kugira ngo na kwa kutegerana gushoboke.”

Hari amabwiriza aherekeza ibi byemezo kugira ngo abantu bakomeze birinde. RURA izasohora amabwiriza y’uko kwirinda bizakorwa kandi kwirinda bishoboke”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa