skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu hari Abanyarwanda batahawe akazi kandi bemeza ko bize ubuvuzi

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuvuzi (RBC), Julien M. Niyingabira, yatangaje ko hari abantu 200 bavuga ko barangije mu buvuzi ariko batarahabwa akazi kubera impamvu zirimo gutsindwa ibizamini by’urugaga n’impamyabumenyi bikekwa ko ari impimbano.

Sponsored Ad

Ibi uyu yabitangarije ku rubuga X ubwo yasubizaga umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph wibazaga impamvu hari umubare munini w’abantu hirya no hino bavuga ko bize ubuganga bakimwa akazi.

Abinyujije ku rubuga rwa X,Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati "Amakuru ava muri bamwe mu bize amashuli y’Ubuganga avuga ko mu midugudu y’u Rwanda hatabuzemo byibuze abagera ku bihumbi 6 bicaranye za Dipolomes bavanye mu mashuli na za Kaminuza nk’Abize Ubuganga ariko batemerewe kuvura mu gihe abaturanyi babo batize bahawe amahugurwa y’Abajyanama b’Ubuzima yonyine gusa ubu bo bavura abandi bicaye!

Impamvu nyamukuru, nyuma y’ibizami bya za Kaminuza, hazamo n’ibizami by’Inama #Nkuru y’Abaganga, ababitsinzwe ntibemererwe kwinjira mu mwuga!

Kuki iki kibazo kitahabwa umurongo ngo harebwe imikorere y’iyi Nama Nkuru y’Abaganga ndetse n’ibibazo bimwe na bimwe bivugwamo bikabonerwa umuti!

1. Ese Minisiteri y’ubuzima,RBC,Mineduc na HEC ntibaca impaka kuri iki kibazo?

2. Ese ntiharebwa niba nta ruswa n’imitangire idahwitse y’ibizamini bibamo cyangwa abafite inyungu z’umwijima mu gutsindisha ababikora?

3. Ese ibizamini byayo ntibyahuzwa n’ibya Kaminuza uwize arangije akabona diplome ajya mu kazi?

4. Abatemererwa gukora umwuga wabo harimo n’ababa baramaze hafi imyaka 4 bazenguruka mu mavuriro bawimenyereza.

Ese Abatsinzwe ntibagira ibyo baba bemerewe gukora mu kazi kabo cyangwa se Amavuriro batarenga bagakomeza gukora ibizami kugeza igihe batsindiye.

Niba Abajyanama b’Ubuzima batize bahawe amahugurwa barafashije cyane mu guhangana n’indwara ni inde ufite inyungu mu kwicaza aya maboko!

5. Kuki Kaminuza zihora zitemesha muri ibi bizami Abazizemo batsindwa cyane ibyazo bitasubirwamo?

Mu kumusubiza kuri uru rubuga,Bwana Niyingabira yagarutse ku mpamvu nyinshi zituma hari abavuga ko barangije amasomo y’ubuvuzi batemererwa gutangira umwuga.

Yagize ati "Uraho Joseph. Imibare ifitwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bize ubuvuzi (abaganga, abaforomo, ababyaza etc) bataratangira umwuga basaga 200 biganjemo abize mu bihugu duturanye mu byiciro bikurikira:

-Hari abakoze ibizamini by’urugaga barabitsindwa, bagomba kubisubiramo (bikorwa buri mezi 3)

- Hari abagaragaje impamyabushobozi bakuye mu mashuri atemerewe kwigisha ubuvuzi

- Hari n’abagaragaje impamyabushobozi kandi batarize ubuvuzi

- Hari abavuga ko bize mu mashuri yo hanze ariko isuzuma ryakozwe na HEC n’izindi nzego bikagaragaza ko batigeze bambuka imipaka kandi ingero zirahari

- Hari n’abujuje ibisabwa batinda kubona ibyangombwa byo kujya mu mwuga. Aha Minisiteri y’Ubuzima irakorana na HEC ngo birusheho koroshywa ariko bitabangamiye ko abajya mu mwuga baba babikwiriye ku nyungu z’ umurwayi.

Gahunda y’abajyanama b’ubuzima wakomojeho ni gahunda ifite ibyo ishinzwe n’aho igarukira mu buvuzi bw’ibanze. Ni gahunda yuzuzanya neza n’inshingano z’abakora kwa muganga mu bigo nderabuzima no mu mavuriro mato

U Rwanda ubu ruri gushyira imbaraga mu kwigisha umubare w’abavura, ariko hanazirikanwa gusigasira no kuzamura ireme rya serivisi zitangirwa kwa muganga.

Nta byera ngo de! Hari ahakiri ibyo kunoza - Dufatanye.

Ikibazo cy’abarangiza mu buvuzi ntibabone akazi gikunda kuvugwa cyane aho benshi bemeza ko ikizamini cyo kwinjira mu cyitwa urugaga rw’abaganga gishegesha benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa