skol
fortebet

"Hari gahunda ko inkingo za Covid-19 zatangira gukorerwa mu Rwanda"-MINISANTE

Yanditswe: Thursday 06, May 2021

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga Yatangarije RBA ko hari ibiganiro bishobora gutuma mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo za Covid-19.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yavuze ko kuba inkingo za Covid-19 zakorerwa mu Rwanda byafasha guhangana n’iki cyorezo gikomeje koreka isi yose.

Yagize ati “Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo, nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk’igihugu ariko tukaba twaha Afurika.

Icyizere kirahari, dufite abo dukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure. Sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.”

Mu minsi ishize,Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’itsinda rishinzwe gusesengura no kujya inama ku bikwiye gukorwa n’inzego z’ubuzima ku isi,yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umugabane wa Afurika uzaba ugishingira ku nkingo zikorewe ahandi, uzakomeza kuba inyuma mu kubona izihagije mu gihe zizaba zabaye nke.

Iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari iyobowe na Johnson Serleaf wigeze kuba Perezida wa Liberia, afatanyije na Helen Clark wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa New Zealand.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko isi yakoze ibishoboka byose mu guhanga na Covid-19, uretse kwirebaho hariho n’ingero z’ubufatanye no gushyira hamwe byabaye, gusa agaragaza ko urebye umuvuduko n’ubukana bw’icyorezo bitari bihagije cyane.

Yavuze ko amasezerano yo gukumira no kurwanya icyorezo ari kumeza, ariko kuyaganiraho bizafata igihe kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Dukeneye ibikorwa bifatika kandi byihutirwa.Mbere na mbere uburyo buhamye bwo gusaranganya inkingo ni ugukora inkingo nyinshi aho zikenewe. U Rwanda rurakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzana uruganda rwa mbere rukora inkingo muri Afurika.”

“Igihe cyose Afurika izaba icungira ku bandi, nitwe tuzaba aba nyuma mu kubona inkingo mu gihe zizaba zibaye ingume.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko guhangana n’icyorezo ari ukugira uburyo buhamye bwo kukirinda, kandi ibyo bisaba kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Niba twumva impamvu indwara zandura zikomeza kwiyongera ziva ku nyamaswa zijya mu bantu, dushobora guhuriza hamwe ibikorwa bigamije kugabanya izo ngaruka.”

Yavuze ko Guverinoma zigomba kwiga uburyo bwo gushora byinshi kandi mu buryo bwizewe neza, muri gahunda z’ubuzima rusange ndetse n’ubuvuzi bw’ ibanze.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo habe icyizere cy’inkingo, ari uko hagomba gukorwa izihagije aho bikenewe.

Yabwiye abari muri iyi nama ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafanyabikorwa, kugira ngo hazanwe inganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Mu gihe umugabane wa Afurika uzakomeza gushingira ku nkingo zikorerwa mu bindi bice, tuzakomeza kuba inyuma mu kuvura igihe cyose zizaba ari nke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa