Kigali
startimes

Hashyizweho ikoranabuhanga rihanitse rizakumira abashoferi batwara amakamyo gukwirakwiza Covid-19 mu baturage

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2020 Yasuwe: 1586

Ibihugu bihuriye mu muryango wa Africa y’uburasirazuba byamaze kwemeranywa ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzweho bwo kugenzura ibicuruzwa, bugiye no kwifashishwa kugenzura abashoferi mu nzira zose banyuramo.



Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje amaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu.

Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati "Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat yemeza ko nta ndwara arwaye ndetse ayo makuru hakabaho kuyahanahana hagati y’ibihugu byose bigize uyu muryango. Icyo rero ni inkuru nziza kuko umuntu azaba azi ngo uyu mushoferi uri mu muhanda mu minsi 14 certificat ifite agaciro kayo nta kibazo yagombye kudutera kuko icya mbere laboratwari azasuzumirwamo izaba yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ukorera muri icyo gihugu arimo. Icya kabiri ni uko uwo muntu ahawe amabwiriza yo kwirinda mu nzira hose anyura hazaba hari ahantu yemerewe guhagarara. Kuva Mombasa kugera Uganda, aho umuntu azajya ahagarara harazwi, ntazajya ahagarara ngo ajye mu giturage guhura na kanaka na kanaka."

Amakamyo atwaye ibicuruzwa yo yemerewe kwambuka kuva imipaka yafungwa kubera icyorezo cya covid 19.

Uko iminsi yagiye ihita, abatwara aya makamyo ni bo bavagamo umubare munini w’abanduye covid 19. Minisitiri w’Ubuzima avuga ko gukoresha ubu buryo ari ukwirinda ko itsinda ry’aba bashoferi ryahinduka indiri y’iki cyorezo.

Ati "Ubwo ikiyongereyeho ni uko nibura tugiye kugira abashoferi bapimwe, ntabwo ari ko byari bimeze ubu ngubu. Ni icyemezo cyiza hazabaho gushyiramo ingufu kugira ngo amabwiriza uko yatanzwe yubahirizwe, twirinde ko iri tsinda twita ngo ni iry’abashoferi batwara za rukururana ryahinduka irikwirakwiza icyorezo ahubwo nitumara kubona amakuru ahagije ko mu muhanda noneho hari abashoferi badafite bwa bwandu bizatworohereza akazi kubakurikirana no kumenya uko bakirwa, uko bagenda bakagaruka mu minsi 14 buri gihe tukongera tukareba niba basuzumwe."

Mbere y’uko ubu buryo bujyaho, umushoferi yinjiraga bikaba ngombwa ko aherekezwa kuva ku mupaka kugera aho ajyanye ibicuruzwa bye hirindwa ko yagira aho ahurira n’abandi bantu bakaba bakwanduzanya. Mu gukoresha ubu buryo, uko guherekezwa ntikuzongera kubaho.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro Ruganintwari Pascal avuga ko uretse kwizera neza ko Covid 19 izaba ikumiriwe, ngo hari n’ikiguzi kubaherekeza byasabaga kikaba kivuyeho.

Ati "Uyu munsi urabona ko mu Rwanda twaherekezaga imodoka, buriya biraduhenda cyane. Biba bisaba abapolisi babigenda inyuma ntavuze indi mirimo ijyaho, muri make birahenze. Ariko dukoresheje iyo system urumva ko nta mpamvu yo kwirirwa tugenda inyuma y’imodoka. Tuzajya tureba gusa muri system abantu bakajya kureba ahabaye ikibazo gusa. Umushoferi avuyemo ni uguhamagara inzego ziri hafi aho uwo muntu bakamukurikirana bamubuza guhura n’abaturage."

Ndarubogoye Abdul uhagarariye abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka aremeza ko ubu buryo buzabafasha cyane kandi ko biteguye kubishyira mu bikorwa.

Ati "Ubwo babitekerejeho gutyo ni ingamba nk’izindi nk’izari zisanzweho zo gukoresha agapfukamunwa, gukaraba n’ibindi. Ni ukuvuga ko bizagira ingaruka nziza kuri bo. Ubwo nibijyaho tuzabimenyesha abashoferi bacu uburyo bagomba kubyitwaramo."

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyorezo kikimara kugaragara ku butaka bw’u Rwanda,umubare munini w’abacyandura wabanje kuba mu binjiraga mu gihugu bava hanze. Imipaka bayifunze hakurikiyeho gushakisha abo babaga bahuye na bo bose. Kugeza ubu, imibare ishyirwa ahagaragara buri munsi na MINISANTE igaragaza ko abanduye aba ari aba bashoferi b’amakamyo n’abo bahuye nabo.

Inkuru ya RBA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RURA yatangaje igabanuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa 4 Nyakanga...
3 July 2020 Yasuwe: 1096 0

Abantu 18 basanganywe Coronavirus, 19 ni bo bakize

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 2,216 byafashwe uyu munsi tariki...
3 July 2020 Yasuwe: 812 0

Inzobere mu by’Ubuzima yavuze ko abagore bazana amavagingo mugihe...

Amazina ye ni Mugenzi Theodore akaba afite Bacheror Degree muri Biomedical...
3 July 2020 Yasuwe: 10744 0

Habonetse abantu 21 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga...
2 July 2020 Yasuwe: 548 0

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga barifuza ko “Uburezi...

Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2020 nibwo u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga...
2 July 2020 Yasuwe: 133 1

RBC yatangiye gupima abantu bari ku mihanda icyorezo cya Coronavirus

Ku mihanda itatu iri mu ikoreshwa n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali kuva mu...
2 July 2020 Yasuwe: 720 0