skol
fortebet

Hon.Habiyaremye yavuze kuri Videwo ivugwa ko ariyo yamukuye mu nteko

Yanditswe: Monday 21, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hon.Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye, ku mpamvu avuga ko ari bwite.
Habiyaremye yeguye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho amugaragaza asa n’utumvikana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Yabwiye IGIHE ati “Ayo mashusho ni ayo muri 2021 mu kwezi kwa gatatu, iyaba bifitanye isano mba nareguye icyo gihe, Urumva hashize umwaka n’amezi icyenda. Rero neguye ku mpamvu zanjye bwite, hari igihe wisuzuma (...)

Sponsored Ad

Hon.Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye, ku mpamvu avuga ko ari bwite.

Habiyaremye yeguye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho amugaragaza asa n’utumvikana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yabwiye IGIHE ati “Ayo mashusho ni ayo muri 2021 mu kwezi kwa gatatu, iyaba bifitanye isano mba nareguye icyo gihe, Urumva hashize umwaka n’amezi icyenda. Rero neguye ku mpamvu zanjye bwite, hari igihe wisuzuma ukabona ko ari ngombwa y’uko wakwegura.”

Uyu mudepite akomoka mu muryango FPR-Inkotanyi wavutse mu 1984 mu karere ka Burera,yavuze ko yabonye impaka ari nyinshi ahitamo kwegura.

Hon.Jean Pierre Celestin yabwiye Taarifa ati“ Nyuma yo kubona ko ibintu bifashe indi ntera nanze gukomeza kuba intandaro y’impaka z’urudaca mpitamo kwegura.”

Mbere yo kuba umudepite,Hon.Habiyaremye Jean Pierre Celestin yari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Nzeri 2018.

Kuva ku wa 1 Ukwakira 2010 kugeza ku wa 18 Nzeri 2018, yari ashinzwe ibijyanye n’amakuru y’ubutaka (GIS Professional) mu Kigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.

Ingigo ya 99 ivuga Iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe (1). Usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti.

Ukurikije iyi ngingo y’itegeko ntabwo depite Gamariel Mbonimana na Jean Pierre Celestin Habiyaremye ntibagomba gusimbuzwa kuko manda y’imyaka 5 y’abadepite bariho ubu izarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2023,cyane ko barahiye kuwa 19 Nzeri 2018.Iki gihe ntikirenze umwaka uteganywa n’itegeko kugirango basimbuzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa