skol
fortebet

Huye: Abakodesha amazu bari mu gahinda gakomeye ko kubura abapangayi kubera ifungwa ry’amashuri na Kaminuza

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Abafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Butare wo mu karere ka Huye uzwi cyane nk’umujyi w’ubukungu bushingiye kuri Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri yisumbuye ahari, barataka igihombo cyo kubura abapangayi kubera ko amashuri na Kaminuza byafunzwe igihe kirekire.
Abanyeshuri barenga 10,000 ba kaminuza babaga muri uyu mujyi, kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwezi kwa cyenda ntabahari, aba basanzwe bagize igice cy’ingenzi cy’abaguzi ba serivisi i Butare.
Nyuma y’iminsi irindwi coronavirus igeze mu (...)

Sponsored Ad

Abafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Butare wo mu karere ka Huye uzwi cyane nk’umujyi w’ubukungu bushingiye kuri Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri yisumbuye ahari, barataka igihombo cyo kubura abapangayi kubera ko amashuri na Kaminuza byafunzwe igihe kirekire.

Abanyeshuri barenga 10,000 ba kaminuza babaga muri uyu mujyi, kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwezi kwa cyenda ntabahari, aba basanzwe bagize igice cy’ingenzi cy’abaguzi ba serivisi i Butare.

Nyuma y’iminsi irindwi coronavirus igeze mu Rwanda, tariki 14/03/2020 leta yatangaje ko amashuri yose mu Rwanda afunzwe, nyuma ivuga ko azongera gufungura mu kwa kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Buri munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ahabwa buri kwezi inguzanyo ya leta y’amafaranga 40,000 azwi cyane nka ’bourse’, ni ukuvuga miliyoni zisaga 400 buri kwezi ubu zitakijya mu mujyi wa Butare.

Utongeyeho ibikorwa by’ibigo by’amashuri yisumbuye nabyo bifatiye runini ubucuruzi n’ubuzima muri uyu mujyi.

Agace kazwi nka Madina mu mudugudu wa Mamba, akagari ka Butare, umurenge wa Ngoma, ni iruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, haba abanyeshuri babarirwa mu magana.

Aha haba ’restaurants’ nyinshi, ubucuruzi buciriritse n’amacumbi menshi yubatswe n’abantu ku giti cyabo bijyanye n’ubushobozi bw’abanyeshuri, iyo badahari ubuzima buba busa n’ubwahagaze.

Umugabo utifuje gutangazwa amazina uhafite amacumbi yabwiye BBC ko mu miryango 30 akodesha ubu hasigayemo abantu batatu.

Ati: "Muri abo basigaye harimo umwe wabuze aho ajya kuko iwabo ari muri Nyabihu aho inzu yabo yashenywe n’ibiza. Twaramubwiye tuti ’ba wigumiye hano kuko n’aho wari kujya ni ibibazo’".

Avuga ko kuri we, n’abandi nka we bacumbikira abanyeshuri, bari mu gihombo gikomeye, kugeza abanyeshuri bagarutse.

Ati: "Ni amacumbi twubatse mu buryo bw’ubushobozi bw’abanyeshuri, nta wundi muntu waza ngo ahacumbike kuko nta n’ibindi bikorwa bituriye kaminuza biri hano hafi byakurura abantu ngo baze gucumbikamo".

Mu yindi mijyi mu Rwanda, ubuzima buri kugaruka nka mbere nyuma y’uko ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zigenda zoroshywa.

I Butare ho, abatwara abantu, abakora ubucuruzi butandukanye, abakora imirimo ishingiye ku banyeshuri nk’isuku, n’ibindi …bugarijwe n’ingaruka zo kuba ubu nta banyeshuri bahari.

Viateur Munyaneza yashinze ’restaurant’ aho anacuruza ibintu nka ’pizza’, ’hamburger’ n’ibindi abanyeshuri bakunda nk’uko abivuga.

Avuga ko mbere ya coronavirus yakiraga abantu bari hagati ya 50 na 70 ku munsi, biganjemo abanyeshuri.

Bwana Munyaneza ati: "Ariko ubu, bushobora kwira nakiriye nk’abantu batanu b’abaturage basanzwe bihitira, ni uko tuba twanga gufunga ngo bavuge ngo hariya harafunze.

"Kuva corona yatangira kuzageza mu kwezi kwa cyenda nibwo ubuzima buzongera gutangira, gacye gacyeya".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa