skol
fortebet

Huye: Akarere kari gusabira inkunga ya mituweli abaturage barenga gato ibihumbi 80

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Ange Sebutege Meya w’Akarere ka Huye

Mu ntangiriro z’umu kwezi Akarere ka Huye kareruye kandikira abafatanyabikorwa kabasaba inkunga ya miliyoni zirenga gato 241 yo kwishyurira mutuelle abaturage batishoboye barengaho gato ibihumbi 80 bari mu miryango ibihumbi 20 nabyo birengaho gato.

Sponsored Ad

Ibarura rya 2012 ryerekanye ko aka Karere kari gatuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 330.

Ibaruwa isaba inkunga yavugaga ko bariya baturage barenga gato ibihumbi 80 bose ari abo mu kiciro cya 2 cy’ubudehe ariko batabasha kwigurira mituelle.

Ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’abanyarwanda bwa EICV 2 buheruka muri 2015 bwari bwagaragaje ko Akarere ka Huye ariko gafite umubare munini w’abaturage bivanye mu bucyene mu buryo bugaragara kurusha utundi turere. Icyo gihe na Meya arabishimirwa cyane aho barimo babumurikira muri Serena.

Nta minsi yashize hasohoka ibyiciro by’ubudehe, ibi byakozwe hakurikijwe amakuru y’ukuri yitangiwe n’abaturage mu nteko no mu muganda. Ibyavuyemo byari bihabanye n’ibipimo by’imibereho itengamaye byagaragajwe na EICV 2.

Huye yari iya mbere muri EICV 2 mu kugira abaturage bivanye mu bukene byageze mu byiciro by’ubudehe ukagira ngo ni ibyo mu Turere 2 dutandukanye! Ubudehe bwari bwagaragaje ko hari abakene batabarika! Gusa no mu tundi turere byari bihabanye cyane.

Aha rero hahise havuka ikibazo. Ibyiciro by’ubudehe byagombaga guhita bihuzwa n’ibyavuye muri EICV 2 kuko nta kintu cyagombaga kuyihinyuza.

Buri mumeya yahawe inshingano zo kujya guhuza ibi bipimo by’ubudehe na EICV 2.

Ni aho byahereye ibyiciro by’ubudehe bisubirwamo rugiye gusohoka ugasanga hari aho incike buriburi itagira n’urwara hari aho iri mu cyiciro cya 3 cg icya 4.

Ni ubwo buryo abari mu cyiciro cya kabili ahenshi ntaho bataniye n’abari mu cya mbere.

Izi ni ingaruka zo gutekinika byiganje mu nzego z’ibanze zagiye zigira ingaruka ku baturage. Ubu abarenga gato 1/4 cy’abaturage ba Huye nta mitiweli bagira ntibabasha no kuyigurira.

Prof Shyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo asimbuye yavuze ko ibibera mu nzego z’ibanze asanzwe abizi ndetse azashyira iherezo kuri "tekiniki" no "kucyatsa" bivugwamo.

Ibitekerezo

  • Ariko abantu baba bakoze ibi bakabeshya leta ntibaba bakwiye gukurikiranwa nubwo baba batakiri mu kazi?Ibi ni uguhemukira abaturage na Leta rwose.Miniter Shyaka turamwizeye azabikemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa