skol
fortebet

Huye: Umugabo aravugwaho gucyebagura umwana we w’ imyaka ibiri n’ icyuma gishyushye

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Munyentore Fils utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Mpare mu Mudugudu wa Musange arashinjwa gukebagurisha icyuma gishyushye umuhungu we w’imyaka 2 n’amezi 9.
Birakekwa ko yaba yabikoze ahana uyu mwana kunyara no kwituma ku buriri.
Nk’uko bivugwa na nyina w’uyu mwana ubu utakibana na se ndetse n’abaturanyi ngo Munyentore yangije uyu mwana, abaturanyi babitahura bimaze igihe, batazi aho uyu mwana aherereye ariko ngo bimaze kumenyekana Munyentore aburirwa irengero.
Rwigema (...)

Sponsored Ad

Munyentore Fils utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Mpare mu Mudugudu wa Musange arashinjwa gukebagurisha icyuma gishyushye umuhungu we w’imyaka 2 n’amezi 9.

Birakekwa ko yaba yabikoze ahana uyu mwana kunyara no kwituma ku buriri.

Nk’uko bivugwa na nyina w’uyu mwana ubu utakibana na se ndetse n’abaturanyi ngo Munyentore yangije uyu mwana, abaturanyi babitahura bimaze igihe, batazi aho uyu mwana aherereye ariko ngo bimaze kumenyekana Munyentore aburirwa irengero.

Rwigema Charles umwe mu baturanyi ba Munyentore yavuze ko uyu mwana yari asanzwe akina n’ abandi bana ariko ngo ubwo batahuraga ko yabagaguwe hari hashize icyumweru bitatu batamubona.

Gusa Rwigema avuga ko n’ubusanzwe uyu mugabo azwiho gukubita cyane ndetse ngo akaba atari ubwa mbere yari akubise uyu mwana.

Yagize ati “Se we ararwana cyane kuko ni na cyo cyatumye atandukana n’abagore be kandi n’uwo mwana si ubwa mbere yamukubise kuko n’ubundi hari ubwo yamukubise inkoni nyinshi icyo gihe ndanamwihaniza ndamubwira nti ‘ariko ubwo uzi ko ibyo polisi ibihanira?’ ambwira ko atazongera ariko none yasubiriye.”

Rwigema abajijwe nk’umuturanyi wa bugufi impamvu atekereza yaba yateye Munyentore gukebagura uwo yibarutse mu buryo budasanzwe yagize ati “Icyo ntekereza yaba yamuhoye gishoboka ko ari umwanda kuko yakundaga kumuziza ko ngo anyara ku buriri ngo akanahituma.

Gusa ibijyanye n’ubugome uyu mwana yakorewe bwo buravugwa na benshi mu batuye mu kagali ka Mpare.


Ishimwe Jean de Dieu w’imyaka ibiri bivugwa ko yaba yakebwe na se akoresheje icyuma gishyushye

Nyinawumuntu Regine Nyina w’uyu mwana, uvuga ko yari yarahisemo gutandukana n’uwo bashakanye kubera ubugome, avuga ko ibyo umugabo babyaranye yakoze ari agahomamunwa.

Nyinawumuntu ati “Ubundi bigaragara ko ari nk’ikanya yafashe akayishyushya akajya ayimutwikisha umubiri wose. Namuzanye (mu bitaro) ameze nabi yewe n’igitsina wabonaga kiza kuvaho kuko ntaho atamutwitse, ariko ubu biragaragara ko azakira.”

Uyu mugore uvuga ko yari yatanye n’uyu mugabo biturutse ku bugome avuga ko yamenye iby’iyi nkuru ahamagawe n’umugabo.

Nyinawumuntu ati “Yansanze mu rugo arambwira ngo ninze ndebe umwana nagezeyo yagiye ariko ndebye nsanga umwana yaramutwikiriye mu mashuka ameze nk’uwapfuye.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mpare Mushonda Ernest avuga ko iby’iyi nkuru babitahuye kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Mushonda avuga ko bitewe n’uko batabonye Munyentore bahutiye kuvuza umwana ariko bakavuga ko ngo bahise bamenyesha inzego zibakuriye zirimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba ngo ubu uri mu itorero ariko ngo bana bimenyesha polisi.

Yagize ati “Icyo twakoze twabimyesheje na polisi twohereza n’amafoto ngo dufatanye kumushakisha ahanwe kuko kumushakisha birasaba ubufatanye kuko tunahuye nkanjye sinamumenya.”

Gusa ubwo Mushonda yabazwaga niba wenda iperereza bakoze ryabashije gutuma bamenya icyateye Munyentore gukora ibyo akekwaho n’uko byakozwe, yavuze ko ngo hari n’abavugaga ko ngo uyu mwana yaba yaraguye mu mazi ashyushye ubwo se yari agiye kumwoza.

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana ariko ntayabasha gufata telefone.

Src: izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa