skol
fortebet

Huye:Umusore yiyahuye akoresheje umuti wica ibinyenzi

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Ntakiritimana Patrice wo mu kagari ka Mara ho mu murenge wa Ruhashya w’akarere ka Huye, yitabye Imana nyuma yo kunywa umuti wa Roket wica Nkonkwa.

Sponsored Ad

Ntakiritimana yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, Mutabaruka Jean Baptiste, yemeje amakuru y’urupfu rwa Ntakirutimana nawe yayamenye mu ijoro ryakeye.

Se wa Nyakwigendera, Sindayigaya Bérnard, yabwiye iki gitangazamakuru ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari yatashye ubukwe bw’abana bo mu baturanyi be bari bahawe amasakaramentu, yatabajwe na murumuna wa Nyakwigendera amubwira ko amaze kunywa Roket.

Yakomeje agira ati: "Nyuma yo kubimenya nazamutse niruka ngo ndebe, mu kuhagera nsanga yanyowe uwo muti. Nahise mfata amata ndamuha, byanze mpita mfata abamotari bamujyana i Ruhashya kwa muganga."

Kuri iki kigo nderabuzima Ntakirutimana yahavanwe ajyanwa kuri CHUB ari na ho yaguye.

Kugeza ubu umuryango we uvuga ko utazi impamvu yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Uvuga kandi ko nta kibazo cyo mu mutwe yari azwiho wenda ngo kibe ari cyo cyamuteye kwiyahura.

Se umubyara cyakora avuga ko amakuru yamenye ari uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize umuhungu we "yari yirirwanye n’incuti ze azigurira amayoga".

Uwo munsi kandi Nyakwigendera ngo hari n’umuntu yari yahaye Frw 500 yo kumugurira umuti wa Roket yiyahuje.

Nyakwigendera w’imyaka 23 y’amavuko yari ingararu.

Ivomo:Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa