skol
fortebet

Ibidasanzwe kuri Dr Iyamuremye Augustin wakamiwe n’ingoma 3 akanigisha abakomeye

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka 3 ari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2022,nibwo Dr Iyamuremye Augustin yashyize hanze ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abitewe n’uburwayi.
Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Ati “ (...)

Sponsored Ad

Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka 3 ari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2022,nibwo Dr Iyamuremye Augustin yashyize hanze ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abitewe n’uburwayi.

Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Amateka ya Dr Iyamuremye Augustin

Dr. Iyamuremye yavukiye i Shyanda, Save, ubu ni mu Karere ka Gisagara, avuka tariki ya 15 Werurwe 1946.

Afite abana 3 n’abuzukuru 2. Yashakanye na Regina Sindikubwabo; umukobwa wa Theodore Sindikubwabo wabaye Perezida wa Repubulika nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvénal.

Ni Umwe mu Banyarwanda bake bize hambere kandi bakigira i Burayi; ibyo akabishimira cyane uwabaye Minisitiri w’Uburezi Makuza (Se wa Makuza Bernard wayoboraga Sena y’u Rwanda kuri ubu.)

Amashuri yize:

Amashuri abanza: 1953-1959 (Yigira i Save)
Amashuri yisumbuye: 1960-1967 (Kabgayi, Save n’ i Kansi)
Kaminuza: Inozabumenyi: 1968-1969 (mu Bubiligi)
Veterinary Medicine: 1971-1976 (Mu Bubiligi)
Akora inozabumenyi muri Microbiology muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa; mu ishami ry’Ubuvuzi.

Dr. Iyamuremye Augustin akirangiza amashuri yahise agaruka mu Rwanda, ajya kuyobora laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, iyo mirimo akayifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’Igihugu.

Iyo akubwira amateka ye muri Kaminuza, yibuka abantu bakomeye yigishije barimo uwabaye Perezida w’u Burundi Sylvestre Ntaryamira wapfanye na Perezida Habyarimana mu ndege imwe ubwo bari bavuye mu mishyikirano ya Arusha. (Yabibwiye ikinyamakuru Izuba bigeze kugirana ikiganiro).

Yigishije kandi bamwe mu bazwi muri politiki y’u Rwanda barimo Célestin Kabanda, Kayitare Innocent (wabaye Depite) n’abandi.

IMIRIMO YAKOZE

1977-1984: Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda
1984-1990: Umuyobozi w’ikaragiro rya Nyabisindu
Ukuboza 1990-1992: Perefe wa Gitarama
Kamena 1992- Mata 1994: Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu
Nyakanga 1994-1998: Minisitiri w’Ubuhinzi
1998-Nyakanga 1999: Minisitiri w’Itangazamakuru
Nyakanga 1999-Werurwe 2000: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
2001-2003: Depite mu Nteko Ishinga Amategeko

Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).

Yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe. Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.

N’ubwo imyaka myinshi y’akazi yayimaze muri Guverinoma iyobowe na RPF-Inkotanyi, Dr. Iyamuremye yinjiye muri Politike bwa mbere agizwe Perefe wa Gitarama.

Dr Iyamuremye akunda gukora siporo, ubu ashoboye kugenda n’amaguru kuko ageze mu zabukuru ariko mbere yajyaga muri Gym ndetse agakunda no koga (Natation) . Ni umukirisito wo muri Gatolika, ariko avuga ko atari umuhezanguni mu myemerere.

Dr. Iyamuremye avuga ko afite byinshi byamushimishije mu buzima bwe, ariko avuga ko yanezerewe bidasanzwe ubwo babyaraga umwana w’umukobwa ari na we muhererezi, avuga ko uyu mwana bamubyaye nyuma y’abahungu babiri kandi ngo hari haciyemo imyaka 8.

Yagize ati “[Aka kana] Turagakunda cyane.”

Icyamubabaje kurusha ibindi, Dr. Iyamuremye yavuze ko yababajwe cyane na Sebukwe Sindikubwabo kubera uburyo yarangije nabi ubuzima bwe…

Ati "bamushutse bamugira Perezida, Leta ye iyobora Jenoside! Birambabaza cyane iyo mbyibutse. Ni byiza ko abantu batekereza neza iherezo ryabo kuko igikorwa kimwe kibi cya nyuma, gishobora gusibanganya ibyiza byinshi wakoze…”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa