skol
fortebet

Ibihugu byo mu karere ka EAC bifite ubwoba bw’icyorezo cya Ebola kivugwa muri Uganda

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Uganda haravugwa ubwandu bushya bwa Ebola bugera kuri 6 nkuko byemezwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Muri Uganda haravugwa ubwandu bushya bwa Ebola bugera kuri 6 nkuko byemezwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu.

Ubu bwandu bushya bwongeye kugaragara mu karere ka Mubende gaherereye mu gihugu hagati, aho wa mugabo w’imyaka 24 wapfuye kuwa kabiri yishwe na Ebola yari atuye.

Nyuma yaho kandi hari umwana w’umukobwa wari ufite umwaka 1 nawe waje gupfa bikekwako yahitanywe n’iki cyorezo cya Ebola.

Umuntu umwe muri aba niwe uturuka mu karere gahana imbibi n’aka karere ka Mubende kavugwamo ubwandu bwinshi.

Abantu bagera kuri 40 biravugwa ko bari gukurikiranwa kuko bahuye n’abo banduye Ebola, harimo abo mu miryango yabo n’inshuti zabo.

11 muri bo bahise bashyirwa mu kato nkuko byemezwa na minisitiri w’ubuzima muri Uganda.

Iyi Ebola ivugwa muri Uganda ni iyo mu bwoko bwa virus yo muri Sudan ariko ikaba idakaze cyane nk’iyo mu bwoko bwo muri DR Congo nkuko byemezwa n’abashakashatsi.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko hataragera icyorezo cya Ebola ndetse ihumuriza abaturage ariko ibasaba gukomeza kuba maso.

Ni nyuma y’uko mu bihugu bituranye n’u Rwanda bikomeje kuvugwamo ubwandu bushya bwa Ebola, kandi bukaba bukomeje kwiyongera.

Dr Daniel Ngamije uyubora ministeri y’ubuzima mu Rwanda aravuga ko bakomeje gukorana n’inzego zitandukanye harimo n’izo muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo ko cyakwinjira mu Rwanda.

Ni ukwirinda ko binyuze ku mipaka, ku bibuga by’indege ndetse n’imbere mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu ushobora kuyinjirana mu Rwanda nkuko bisobanurwa na minisitiri w’Ubuzima.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na MINISANTE rivuga ko abaturage basabwa kwitwararika batanga amakuru ku muntu bakeka waba winjiye mu gihugu aturutse mu gace kavugwamo Ebola, cyane cyane mu karere ka Mubende ko muri Uganda.

Ikindi ni uko buri wese ufite ibimenyetso bya Ebola asabwa kugana inzego z’ubuzima mu buryo bwihuse, ndetse n’undi wese ukekwaho ibyo bimenyetso akabimenyesha inzego z’ubuzima n’ubutegetsi.

MINISANTE ivuga ko yiteguye guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyose cyaba cyageze mu gihugu.

Ntabwo ari ubwa mbere icyoba cya Ebola kigeze mu Rwanda kuko na mbere gato y’uko Covid19 yaduka, mu burengerazuba bw’igihugu hari ubwoba bwinshi ko Ebola ishobora kwinjira mu gihugu.

Kubw’amahirwe ntamuntu n’umwe wigeze uvugwa mu Rwanda ko yanduye Ebola muri icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa