skol
fortebet

Ibyari bikubiye mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame mu muhango wa mbere wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Friday 07, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu muhango wa mbere wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye mu 195,Paul Kagame wari Visi Perezida yavuze ko abakoze Jenoside bagomba kubiryozwa ndetse yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ibintu bihari aho kuba inkuru zivugwa gusa, kuko abantu bagera muri miliyoni bishwe.
Uwo muhango wabaye ku wa 7 Mata 1995 ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo hanashyingurwa mu cyubahiro abazize Jenoside n’abanyapolitiki bishwe bazira ko batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, barimo (...)

Sponsored Ad

Mu muhango wa mbere wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye mu 195,Paul Kagame wari Visi Perezida yavuze ko abakoze Jenoside bagomba kubiryozwa ndetse yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ibintu bihari aho kuba inkuru zivugwa gusa, kuko abantu bagera muri miliyoni bishwe.

Uwo muhango wabaye ku wa 7 Mata 1995 ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo hanashyingurwa mu cyubahiro abazize Jenoside n’abanyapolitiki bishwe bazira ko batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, barimo Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati "Ibintu byose tubona hano ni ibimenyetso by’uburwayi bukomeye [...], bwamunze sosiyete yacu mu gihe kirekire, butavurwa, buza kugeza aho butwara ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni imwe.

Kugeza ubu ibyobo rusange birimo gutahurwa ahantu hose mu gihugu. Miliyoni imwe ni igereranya nta muntu washyize hamwe imibare ngo amenye neza ngo ni abantu bangahe bapfuye, ariko uretse n’imibare, ibi bikorwa ni ibintu bitagenda gutyo gusa, si ibikorwa byakomeza hatabayeho ko ababigizemo uruhare babiryozwa."

"Bagomba kubiryozwa byanze bikunze kandi mu kubikora, tugomba gushishikariza abaturage bacu kumva ibibazo byababayeho, byabaye kuri iki gihugu."

Kagame yanasabye abayobozi gusohoza isezerano baha abaturage, kugira ngo babone ko "dutandukanye n’abo babonye mu gihe cyashize."

Amashusho yashyizwe ahagaragara muri icyo gihe agaragaza ko ahantu henshi hari hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe, batarashyingurwa mu cyubahiro.

Icyo gihe nibwo hashyizwe imbaraga mu kubaka inzibutso, ku buryo imibiri myishi y’abazize Jenoside yahawe ahantu ho kuruhukira mu mahoro, mu cyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa