skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Depite Mbonimana Gamariel weguye ashinjwa ubusinzi bukabije

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 nibwo hasakaye amakuru y’uko Hon Mbonimana Gamariel uvugwaho kubatwa n’ubusinzi yeguye ku mirimo ye nkuko byemejwe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazili Harerimana.
Depite Gamariel Mbonimana yari mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.
Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.
Yabaye (...)

Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Yigeze kuba Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

Mbonimana kandi yigishije mu mashuri yisumbuye ku kigo cya Institut Don Bosco Kabarondo mu karere ka Kayonza aho yigishije mu cyiciro rusange no mu basoza amashuri yisumbuye.

Kuri uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2022, Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite yamaze kumenyeshwa ko Mbonimana Gamariel atakiri umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z’iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze inshuro 6 agakingirwa ikibaba kubera ubudahangarwa bw’uko ari umudepite.

Ibitekerezo

  • Birababaje pe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa