skol
fortebet

Icyo bamwe mu banyarwanda bifuza ko Inama y’Umushyikirano 18 yakwigaho

Yanditswe: Monday 27, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe hagiye kuba Inama ya 18 y’Umushyikirano,abantu bo mu nzego zitandukanye batangaje ibyo bashaka ko byaganirwaho bigakemurwa.
Iyi nama y’Umushyikirano iteganyijwe ku ya 27 na 28 Gashyantare muri Kigali Convention Center, ntabwo yaherukaga kuba kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira.
Aganira na The New Times, Dr Charles Mudenge, umuganga w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, yagaragaje ko yifuza ko Umushyikirano wazamura ibikorwaremezo kugira ngo serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zitangwe, (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hagiye kuba Inama ya 18 y’Umushyikirano,abantu bo mu nzego zitandukanye batangaje ibyo bashaka ko byaganirwaho bigakemurwa.

Iyi nama y’Umushyikirano iteganyijwe ku ya 27 na 28 Gashyantare muri Kigali Convention Center, ntabwo yaherukaga kuba kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira.

Aganira na The New Times, Dr Charles Mudenge, umuganga w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, yagaragaje ko yifuza ko Umushyikirano wazamura ibikorwaremezo kugira ngo serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zitangwe, kandi ikongera abakozi bafite ubumenyi mu bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu buzima,ikibazo cy’amasaha y’akazi mu bakora mu nzego z’ubuzima cyaragaragajwe nyamara mu zindi nzego yaragabanyijwe agera ku munani avuye ku icyenda mu gihe abaganga bo ntacyahindutse.

Hasabwe kandi ko leta yakongera gusuzuma icyemezo kivuga ko abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bagomba gukora mu mavuriro ya leta bitewe n’inzego zabo.

Mariam Nyagahima,usanzwe ari umuhinzi i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo,yabwiye The New Times ko inzego zibishinzwe zikwiriye kureba uko zafasha abahinzi kubona imashini zikoreshwa mu kuhira mu gihe cy’izuba mu rwego rwo kurinda amapfa.

Uyu kandi yasabye ko bareba ukuntu hagezwa amazi mu bice bigoye kuyabona.

Mu Buhinzi hari ikibazo cyo kubura amasoko ku bahinzi ndetse n’ibiciro bihindagurika cyane.

Umumotari witwa Felicien Habimana,yavuze ko yishimiye ko Umushyikirano wagarutse kuko yiteze ko hari ibibazo bikomeye bigiye gukemurwa

Icyakora Habimana yavuze ko iyi nama yareba uko bagabanyirizwa ibiciro by’ubwishingizi kuko ngo ari umutwaro kuribo ndetse ngo Guverinoma izarebe ukuntu yakemura ikibazo cya Mubazi.

Madamu Vestine Izabayo,Nyina w’abana bane we yabwiye The New Times ko ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko gikomeje kuba ingutu ndetse nk’umupfakazi bimugora kugaburira abana be uko bikwiriye bitewe n’amafaranga make abona,bityo yifuza ko Umushyikirano wakwiga kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro.

Nkuko biteganywa n’Itegekonshinga,Umushyikirano ugomba kuba buri mwaka ariko waherukaga kuba muri 2019 kubera ikibazo cya Covid-19 yahungabanyije u Rwanda.

Iyi nama ihuza abayobozi bose mu nzego zinyuranye,ndetse n’abaturage bahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa