skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Abise ingagi amazina bifotoje hamwe na Jeannette Kagame

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abashyitsi biganjemo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 20 kuri uyu wa Gatanu, bafashe ifoto y’urwibutso na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisiteri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Abarimo umunyamuziki wo muri Senegal Youssou N’Dour wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, itsinda ry’abaririmbyi rya Sauti Sol, abaririmbyi bo muri Kenya Sauti Sol, Didier Drogba umunya-Côte d’Ivoire wahoze akinira ikipe ya Chelsea, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo, (...)

Sponsored Ad

Abashyitsi biganjemo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 20 kuri uyu wa Gatanu, bafashe ifoto y’urwibutso na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisiteri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Abarimo umunyamuziki wo muri Senegal Youssou N’Dour wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, itsinda ry’abaririmbyi rya Sauti Sol, abaririmbyi bo muri Kenya Sauti Sol, Didier Drogba umunya-Côte d’Ivoire wahoze akinira ikipe ya Chelsea, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo, Umusifuzi Mpuzamahanga Salma Mukansanga bise amazina abana b’ingagi.

Izo ngagi zahawe amazina zavutse kuva mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2022.

Igikorwa cyo kuzita amazina kigamije kurengera izi nyamaswa no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda – urwego rwinjiriza amadevize menshi u Rwanda.

Ni umuhango ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya 18, nibwo bwa mbere ubaye abantu bakoranye kuva Covid-19 yatera.

Kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka 17 ishize, abashinzwe ubukerarugendo bavuga ko ingagi zirenga 350 zahawe amazina.

Amazina yahawe ingagi

Ubwuzuzanye – ryatanzwe n’iIgikomangoma Charles cy’u Bwongereza, kuri video

Imararungu – ryatanzwe na Uzo Aduba, umukinnyi w’amafilime

Igicumbi - Dr Evan Antin umuganga w’inyamaswa n’umunyamakuru kuri Televisiyo

Indangagaciro - Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service

Ubwitange - Dr Cindy Descalzi Pereira, rwiyemezamirimo

Ishami - Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC

Intare - Itzhak Fisher umukuru w’inama y’ubutegetsi ya RDB

Muganga Mwiza (mu kuzirikana Dr Paul Farmer) - Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs

Baho - Dr Frank I. Luntz perezida wa Luntz Global

Nyirindekwe - Sterwart Maginnis wungirije umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije

Ruragendwa - Thomas Milz umutegetsi muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa

Kwibohora - Salima Mukansanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru

Turikumwe - Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru (OIF) -

Ihuriro - Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal

Imbaduko - Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi

Indatezuka - Kaddu Sebunya umukuru w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Impanda - Gilberto Silva: Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal

Kwisanga - Sauti Sol itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya

Ikuzo - Juan Pablo Sorin uwahoze akinira Paris Saint –Germain

Kwanda - Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y’imideri ya Moshions

Ubusugire - Sir Ian Clark Wood, umukuru wa The Wood Foundation



AMAFOTO::INYARWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa