skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umurongo muremure w’imodoka z’abantu ku giti cyabo mu Bugesera

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu gihe ingendo zihuza uturere n’Umujyi wa Kigali ziri mu zibujijwe, mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri,umurongo w’imodoka z’abantu ku giti cyabo, zituruka i Nyamata wari muremure cyane ahazwi nka Karumuna.

Sponsored Ad

Izi modoka z’abantu ku giti cyabo bifuza kujya mu Mujyi wa Kigali kuko hari abahakorera benshi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021,Iingendo zihuza uturere, n’izihuza uturere n’umurwa mukuru Kigali zahagaritswe kubera ko icyorezo cya Covid "gihagaze nabi cyane" nk’uko abashinzwe ubuzima babitangaje.

Abantu bamaze kwicwa na coronavirus mu Rwanda bose ubu ni 105, kimwe cya kabiri cyabo bapfuye mu kwezi kwa 12 gusa.

Dr. Tharcisse Mpunga ushinzwe ubuvuzi muri minisiteri y’ubuzima yabwiye Radio Rwanda ko "abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana, harimo n’abakiri batoya".

Guhagarika ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali kubera iki cyorezo byaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda.

Dr Mpunga avuga ko "icyorezo cya Covid ubu gihagaze nabi cyane" kuko imibare y’abandura iri kwiyongera umunsi ku munsi.

Mu minsi irindwi ishize kugeza ejo kuwa mbere, mu Rwanda habonetse abantu bashya 827 banduye coronavirus n’abo yishe 30.

Yari kuba ’Guma mu rugo’

Mpunga avuga ko ikiciro u Rwanda rugezemo cyari icya guma mu rugo, ati: "Ariko twasanze hari imibereho y’abantu yahungabana, dufata ibi byemezo kugira ngo babashe gukora imirimo y’ibanze".

Coronavirus iravugwa mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda kugeza ubu.

Dr Mpunga yavuze ko abantu baramutse bakomeje gutembera ari ko bakomeza gukwirakwiza iyi virusi.

Ati: "Kugira ngo tugabanye ubwandu ni uko tugabanya ingendo hagati y’abantu nibura iminsi 14."

Mpunga avuga ko mu minsi ishize abantu bakoze ingendo bajya kwizihiza iminsi mikuru, bikaba biri mu bikekwaho kuzamura ubwandu.

Izindi ngamba zagumishijweho zirimo kubuza ibikorwa byose bihuza abantu nk’abasenga, ubukwe, inama n’amahuriro zirakomeje, umukwabu uhera saa mbiri z’ijoro nawo uzakomeza.


AMAFOTO:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa