skol
fortebet

Igisubizo cya RDB ku bantu bitiranwa n’ingagi

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Nubwo amenshi mu mazina ahabwa ingagi asa n’ayabantu, RDB ivuga ko bayita bahereye kukamaro zifite ngo si ugushaka kuzisanisha n’abantu
Hari amwe mumazina ushobora kwita umuntu akumvamo ibindi kandi asanzwe yitwa abantu , urugero nko kubwira umuntu ngo ni Kizere, nta kuzuyaza ahita yumva ko umwise ingagi , uretse Kompanyii imwe yarikoresheje yamamaza ikajya igaragaza ko ari izina ry’ingagi, hari amazina menshi kandi meza ahabwa ingagi kuburyo iyo habaye umuhango wo kwita izina hari ababa (...)

Sponsored Ad

Nubwo amenshi mu mazina ahabwa ingagi asa n’ayabantu, RDB ivuga ko bayita bahereye kukamaro zifite ngo si ugushaka kuzisanisha n’abantu

Hari amwe mumazina ushobora kwita umuntu akumvamo ibindi kandi asanzwe yitwa abantu , urugero nko kubwira umuntu ngo ni Kizere, nta kuzuyaza ahita yumva ko umwise ingagi , uretse Kompanyii imwe yarikoresheje yamamaza ikajya igaragaza ko ari izina ry’ingagi, hari amazina menshi kandi meza ahabwa ingagi kuburyo iyo habaye umuhango wo kwita izina hari ababa bakeka ko bashobora kumva iryo bitwa ryiswe ingagi.

Amazina nka Akarabo, Ijabo,Ndizeye, Ihoho, Impano, Kataaza, Ishimwe, Icyeza, Turimbere, Gikundiro ,Iwacu, Duhirwe n’ayandi, ni amwe mu yahawe ingagi muri uyu muhango umaze kuba ubukombe munshuro zisaga cumi n’izindi umaze kubaho.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB , gifite mu nshingano ibikorwa byo kwita izina, kivuga ko aya mazina atoranywa hashingiwe ku gaciro ingagi zifitiye igihugu ,ngo ntibayazita bayasanisha n’ay’abantu, ahubwo ngo ni ukugirango bajye bamenya uko bazikurikirana mu miryango yazo ziri mu mazina dore ko iki hamwe n’izuru ,ari ibimenyetso bikuru baheraho batandukanya ingagi n’indi.

Uyu muhango wo kwita izina, uhuruza imbaga y’abaturutse hirya no hino ku isi cyane ko utabona henshi izi ngagi zo mu misozi miremire uRwanda rufite ushimwa bikomeye n’abanyamahanga, kuko usubiza agaciro ibidukikije by’umwihariko ibinyabuzima ahanini biri mu byanya birinzwe.

Imbaraga rushyiramo, ngo ni urugero rwiza ku isi hose mu Rwego rw’ubukerarugendo.

Kwita izina, ni umuhango utangaje ni umuhango ukomeye uba buri mwaka icyumweru cyose abantu bakakimara batekereza ku kurengera ibinyabuzima .

Amwe mumazina yahawe abana b’ingagi umwaka ushize harimo nka 2016

1. Umuhate: Bravery
2. Icyemezo: Decision
3. Mafubo: Someone who has got an excellent character
4. Ntamupaka: No Borders
5. Ireme: Of High Quality
6. Ntibisanzwe: Remarkable
7. Ifatizo: The foundation
8. Kwigira: Self-reliance
9. Umuhuza: Mediator
10. Kura: Grow
11. Ishimwe: Gratitude
12. Nyampinga: The most beautiful girl
13. Tunganirwa: Prosper
14. Ingemwe: Seeds
15. Umwiza: The Beautiful one
16. Ndizihiwe: I’m Happy
17. Ndi Umunyarwanda: I’m Rwandan
18. Mashami: Owing to the fact the baby was * born on Palm Sunday
19. Igikombe: Award
20. Ukwiyunga: Reconciliation
21. Hobe: Hugging
22. Inshungu: Replacement or Blessing

Uyu muhango wo kwita izina watangiye gukorwa ku mugaragaro Guhera mu mwaka wa 2005, Kugeza ubu miliyoni 1 n’ibihumbi 400 buri mwaka basura uRwanda mu rwego rw’ubukerarugendo ,amadorari ya amerika asaga miliyoni 17 ava muri pariki y’ibirunga 92% ava ku ngagi gusa.

Ubu hitezwe amazina mashya azahabwa iz’uyu mwaka kuri uyu wagatanu.

Inkuru ya Royal Tv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa