skol
fortebet

“Ikibazo cy’ imirire mibi gihagaze nabi mu bana” Dr Gashumba

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba asanga ababyeyi n’ inzego z’ ubuyobozi bakwiye kurushaho guhagurukira ikibazo cy’ imirire mibi mu bana kuko ahenshi mu gihugu iki kibazo gihagaze nabi cyane.
Ibi Minisitiri Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, ubwo hagaragazwaga aho gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya umubare w’ abana bagwingira bigeze.
Umugore n’ umugabo batanze ubuhamya muri uyu muhango bagaragaje ko kwita ku mwana no kumurinda kugwingira bidasaba (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba asanga ababyeyi n’ inzego z’ ubuyobozi bakwiye kurushaho guhagurukira ikibazo cy’ imirire mibi mu bana kuko ahenshi mu gihugu iki kibazo gihagaze nabi cyane.

Ibi Minisitiri Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, ubwo hagaragazwaga aho gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya umubare w’ abana bagwingira bigeze.

Umugore n’ umugabo batanze ubuhamya muri uyu muhango bagaragaje ko kwita ku mwana no kumurinda kugwingira bidasaba ubushobozi buhambaye.

Itsinda ry’ abahanzi barimo Aline Gahongayire, Tom Close, Makanyaga Abdul na Producer Clement n’ abandi ryagaragaje ko aho bazengurutse hose mu gihigu bareba uko ikibazo cyo kugwingira gihagaze basanze iki kibazo gihari.

Aline Gahongayire yagize ati “Twazengurutse ahantu hatandukanye mu gihugu cyacu, harimo mu karere ka Gakenke tureba uko ikibazo cy’ imirire mibi no kugwingira gihagaze, twasanze ari ikibazo gikomeye. Aba papa twari kumwe barimo ba Manyaga na ba Tom Close biyemeje kujya kuganiriza abapapa bagenzi babo kuri gahunda yo kwita ku minsi 1000 y’ umwana”


Aline Gahongayire

Aba bahanzi nyuma yo kubona ko imirire mibi no kugwingira ari ikibazo gihangayikishije bakoze indirimbo yo gukangurira ababyeyi kwita ku minsi igihugumbi y’ umwana ihera umwana agisamwa.

Depite Rusiha Gaston uhagarariye abafite ubumuga, yavuze ko kwita ku mwana bigomba gukorwa hakiri kare kuko iyo bidakozwe nta mahirwe abaho yo gukosora ingaruka.

Yagize ati “Kwita ku mwana bigomba gukorwa hakiri kare kuko iyo umwana yamaze kugwingira nta mahirwe abaho yo kubikosora”

Minisitiri y’ ubuzima yavuze ko uburangare bw’ ababyeyi no kuba hari ababyeyi benshi babyara abana barenze ubushobozi bwabo ari bimwe mu bitiza umurindi ikibazo cyo kugwingira gituruka ku mirire mibi.


Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba

Yagize ati “Ikibazo cy’ imirire mibi gihagaze nabi rwose, gihagaze nabi ku buryo, dufite abana benshi bafite ikibazo cyo kugwingira. Ntabwo bikwiye kuko usanga abo bana aho baherereye cyane atari mu turere wavuga ngo ntabwo tweza. Usanga ari ikibazo cy’ imyumvire n’ ikibazo cy’ ababyeyi bataye inshingano zabo, ariko natwe nk’ ubuyobozi biratureba dufite inshingano zo kugira ngo dukomeze kwigisha abaturage, dukomeze kubakebura tuberekera indyo yuzuye n’ imeze ite, umwana afatwa ate?”

Nta minsi ine irashira, umuyobozi w’ inama y’ abepisikopi akaba n’ umuvugizi wa kiliziya gatolika mu Rwanda Mgr Philippe Rukamba agarutse ku kibazo cy’ ababyeyi bataye inshingano yo kurera abana babo.

Abana 38 mu bana 100 b’ Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Kugwingira bivuze iki?...

Minisitiri Diane Gashumba ufite impamyabumenyi y’ ikirenga PHD, mu bijyanye n’ ubuvuzi bw’ abana avuga ko kugwigira atari ukudakura mu gihagararo gusa.

Yagize ati “ Iyo umwana agwingiye biba birangiye. Ntabwo kugwingira ari ubugufi gusa nk’ uko abanyarwanda babikeka, ahubwo aba yagwingiye no mu bwonko. Ni umwana udashobora gutera imbere ni umwana utajya mu ishuri ngo akurikire, ni umwana utaziteza imbere cyangwa ngo agirire akamaro umuryango we n’ igihugu cye.”

Yongeraho ati “Ni ikibazo kituremereye tugomba gushyiraho imbaraga kugira ngo gicike kandi birashoboka”

Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko ikibazo cyo kugwira kiganje mu turere tw’ intara y’ iburasirazuba no mu ntara y’ amagepfo.


Abahanzi n’ abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’ imiririre mibi no kugwingira

Uburyo Leta y’ u Rwanda yahagurikiye iki kibazo byareberwa ku kuba inama y’ abaminisitiri yateranye tariki 4 Ukwakira 2017 yarashyizeho umuhuza bikorwa ku rwego rw’ igihugu ushinzwe gahunda yo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto. Ni Dr Anita Asiimwe wigeze kuba umunyamabanga wa Leta ashinzwe ubuvuzi muri Minisante.

Kwita ku buzima bw’ umwana utageza ku minsi 1000, bimurinda kugwingira: Uyu mubyeyi ni Aline Gahongayire

Amafoto: Andre@RBC

Ibitekerezo

  • Ntabwo abana bagwingira kubera ubujiji gusa hari n’ ikibazo cy’ ubukene buri miryango.

    Abahanzi ni aba mbere mu bukangurambaga ubwo babijemo bizagarabanyuka. Umuhanzi aho ari hose aravuga rikijyana kuko abenshi aba abwira ari abakunzi be bamwumva vuba

    Bravo Ernest , iyi nkuru ivuga neza uko ikibazo giteye ni uburyo cyakmueka @Umuryango muri aba mbere courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa