skol
fortebet

Imibare y’abasezeranye imbere y’amategeko mu Rwanda yaragabanutse cyane muri 2020

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Raporo ku irangamimerere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, igaragaza ko imibare y’abasezeranye imbere y’amategeko mu 2020 yagabanutseho ibihumbi 17 ugereranije na 2019.

Sponsored Ad

Iki kigo kivuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka, harimo icyorezo cya Covid-19 ndetse n’Imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe.

Iki kigo cyerekana ko imiryango 30 859 yashyingiwe byemewe n’amategeko mu 2020 bavuye ku bihumbi 48 526 mu 2019.

Abakora mu nzego zirebana n’imibereho y’abaturage, bemeza ko ishyingirwa rikorewe imbere y’amategeko ritanga umutekano kandi rigatuma abagize umuryango bagira imibereho myiza.

Abahamya iri sezerano nabo bavuga ko rifite agaciro gakomeye, kuko rituma nyuma iyo havutse amakimbirane uburyo bwo kuyakemura bworoha.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bafite mu nshingano gusezeranya abaturage imbere y’amategeko, bavuga ko imiryango ibana itarazeseranye ikunda kugaragaramo amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne yabwiye RBA ati “Bagirana amakimbirane cyane, rimwe na rimwe hakazamo impfu zitunguranye zishingiye kuri ayo makimbirane.”

“Muri uyu Murenge wacu dufitemo imwe mu miryango ifitanye amakimbirane akomeye usanga agira ingaruka ku bana bavuka muri iyo miryango, bakabura uburenganzira bwo kurerwa n’ ababyeyi ntibabone iby’ibanze bakenera mu buzima.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibare ifitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage, muri NISR, Ndakize Michel avuga ko zimwe mu mpamvu zateye iryo gabanuka harimo icyorezo cya Covid 19 ndetse n’imirenge imwe n’imwe ituzuza neza abashyingiwe.

Gusa avuga ko abantu bakwiye kumva agaciro ko kubana abantu barasezeranye imbere y’amategeko.

Yagize ati “Iyo umuntu ashyingiwe imbere y’ubuyobozi ingo ziratekana, abashyingirwa bumva neza icyo bagiye gukora, bakemeza n’uko bazacunga umutungo wabo.Mu gihe abahungu n’abakobwa bishyingiye batarageza imyaka 21 bivuze ko habaye gucikiza amashuri, bazabyara abana benshi kuko bishyingiye kare, ikindi iyo bigenze gutyo impfu z’ababyeyi bapfa babyara zirazamuka kuko babyara bakiri bato.”

Raporo y’irangamimerere y’iki kigo igaragaza ko akarere ka Gasabo ariko kaje ku isonga mu gushyingira imiryango myinshi mu 2020 ahashyingiwe imiryango 2746, Akarere ka Kirehe niko kashyingiye imiryango mike 465.

Muri rusange ku birebana n’uburyo bw’icungamutungo, imiryango 98,1% yahisemo uburyo bw’ ivangamutungo rusange.

Inkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa