skol
fortebet

Imibare ya Minisante igaragaza ko Abarwaye igituntu biyongereyeho hafi 4,000 mu mwaka umwe

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igaragaza ko abarwaye Igituntu biyongereyeho hafi 4,000 mu gihe cy’umwaka

Sponsored Ad

Ibi ngo bishingirwa ku kuba baravuye ku 5,538 bariho muri 2021/2022, bagera 9,417 muri 2022/2023, bivuze ko biyongereyeho 3879, naho mu mwaka wawubanjirije wa 2020/2021 bari 5435.

Muri iyi mibare, abibasiwe cyane n’abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera ko mu bantu 9417 bagaragayeho igituntu muri 2022/2023, abagera 3713 ari ab’Iburasirazuba, abagaragaweho n’iyo ndwara mu Mujyi wa Kigali bari 2239, mu Majyepfo hari hagaragaye 1682, Iburengerazuba bari 1114, mu gihe mu Majyaruguru ariho hagaragaye bacye kuko ari 669.

Muri uwo mwaka kandi byagaragaye ko abagabo ari bo bari bibasiwe cyane, kuko bakubye inshuro zirenga 3 abagore, kubera ko abagera ku 7345 bangana na 78% bari abagabo, mu gihe abagore bari 2072 bangana na 22%.

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo atari ubwa mbere bumvise indwara y’igituntu, ariko ngo akenshi bakunze kuyitiranya n’amarozi, bigatuma bajya kuyivuza mu zindi nzira zidasobanutse zirimo abagorozi, abavuzi gakondo no mu nsengero.

Umuyobozi wungirije w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. Syrille Ntahompagaze, avuga ko bakunze kwakira abarwayi b’igituntu muri ibyo bitaro, gusa ngo abenshi mu bo bakira bakunze kuhagera barakererewe.

Ati “Mu gihe cy’amezi abiri ashize twapfushije abantu batandatu bishwe n’igituntu, imibare yo irahari kubera ko bihurirana n’iy’indwara ya Sida, ugasanga yaratinze kwivuza, ugasanga aje hano yaramaze kuzahara.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya indwara y’igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Byiringiro Rusisiro, avuga ko nubwo indwara y’igituntu ihari, ariko hari abatarayisobanukirwa bakajya kuyivuza mu buryo bwa gakondo.

Ati “Imibare iheruka yaturutse mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ku bagiye basubiza ibibazo babajijwe harimo n’ibimenyetso by’indwara y’igituntu, muri bo 2% babajijwe mu bari n’abategarugori bagiye kwivuza mu bavuzi gakondo, naho abagabo bari 4.1%. Byumvikane ko hari abajya kwivuza batekereza ko ari amarozi, kandi mu by’ukuri ibimenyetso bigaragaza ko ari indwara y’igituntu”.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima iheruka muri 2021, igaragaza ko mu Rwanda abantu 56 ku baturage ibihumbi 100 barwaye igituntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa