skol
fortebet

Imiryango igera 370 igiye kwimuka igitaraganya

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango irenga 370 igizwe n’abantu barenga 1440 yo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ni yo igomba kwimurwa aho ituye ikajyanwa ahantu hadashyira ubuzima bwayo mu kaga.
Byatangarijwe mu nama yateranye igitaraganya yiga ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni nyuma y’ibiza byaraye byibasiye Intara y’Uburengerazuba bigahitana abaturage barenga 100 barimo 16 bo mu Karere ka Karongi.
Muri aba 16, abaturage 14 ni abo mu Murenge (...)

Sponsored Ad

Imiryango irenga 370 igizwe n’abantu barenga 1440 yo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ni yo igomba kwimurwa aho ituye ikajyanwa ahantu hadashyira ubuzima bwayo mu kaga.

Byatangarijwe mu nama yateranye igitaraganya yiga ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni nyuma y’ibiza byaraye byibasiye Intara y’Uburengerazuba bigahitana abaturage barenga 100 barimo 16 bo mu Karere ka Karongi.

Muri aba 16, abaturage 14 ni abo mu Murenge wa Bwishyura mu gihe abandi 2 ari abo mu Murenge wa Rubengera.

Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye igwa ijoro ryose kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Nyinshi mu nzu zasenyutse zikagwira abantu bari bazituyemo ni izagwiriwe n’inkangu.

Muri iyi nama, hemejwe ko abo baturage bagomba kurara bimuwe aho batuye bitarenze uyu munsi, bakajya gucimbikirwa mu nsengero 15 zo mu Murenge wa Bwishyura cyangwa mu byumba by’amashuri.

Ni ibiza byangije ibintu byinshi birimo inzu zasenyutse (na n’ubu ziracyabarurwa),imihanda myinshi yafunzwe n’inkangu zayiguyemo. Harimo umuhanda Karongi-Nyamasheke n’uwa Karongi-Rutsiro. Iyi mihanda yose ubu irafunze.

Muri iyi nama abahagarariye MINEMA babwiye ubuyobozi bw’Akarere ko bitarenze ejo buri muryango wapfushije umuntu uzashyikirizwa amafaranga ibihumbi 100 y’i Rwanda kuri buri muntu wapfuye. Ngo hazatangwa kandi ibyo kurya n’ibyo kuryamira, n’ubundi bufasha.

Ubufasha bwose MINEMA yageneye abasizwe iheruheru n’ibi biza ngo buzatangwa ejo.

Ibitekerezo

  • Kbs mwihanga ne hano kwis niko bimera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa