skol
fortebet

Impaka zikomeje kuzamuka ku kiruhuko kiri gusabirwa umugabo ufite umugore wabyaye

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda barifuza ko ikiruhuko cy’umugabo ufite umugore wabyaye kiva ku minsi ine ikaba 30, naho icy’umugore kikava ku mezi atatu akaba atandatu.
Iyi ni ingingo Abanyarwanda barimo gutangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bayishyigikiye abandi bavuga ko yemejwe yagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Kuwa kabiri, minisiteri y’umurimo yajyanye mu Nteko Ishingamategeko umushinga usaba abadepite kuvugurura itegeko ry’umurimo.
Depite Frank Habineza yabwiye (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda barifuza ko ikiruhuko cy’umugabo ufite umugore wabyaye kiva ku minsi ine ikaba 30, naho icy’umugore kikava ku mezi atatu akaba atandatu.

Iyi ni ingingo Abanyarwanda barimo gutangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bayishyigikiye abandi bavuga ko yemejwe yagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Kuwa kabiri, minisiteri y’umurimo yajyanye mu Nteko Ishingamategeko umushinga usaba abadepite kuvugurura itegeko ry’umurimo.

Depite Frank Habineza yabwiye BBC ko iyi minisiteri yazanye uyu mushinga “cyane cyane ugamije kwemeza igabanywa ry’amasaha y’akazi yavuye kuri 45 akaba 40 mu cyumweru”.

Itegeko risanzwe ry’umurimo ntiriteganya ikiruhuko cy’umubyeyi w’umugabo ufite umugore wabyaye, ahubwo sitati rusange igenga abakozi ba leta niyo imuha iminsi ine(4).

Habineza avuga ko minisiteri y’umurimo yaje inasaba ko iyi minsi ine y’ikiruhuko ku mugabo yemezwa mu itegeko.

Ati: “Rero, natanze igitekerezo ko tuzamura ikiruhuko cy’umugore wabyaye kikava ku mezi atatu akaba atandatu, kandi n’icy’umugabo we kikava ku minsi ine ikaba ukwezi kumwe.”

Ikinyamakuru New Times kivuga bamwe mu bandi badepite bashyigikiye iki gitekerezo mu mpaka zo mu Nteko kuri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 nk’uko byifuzwa na minisiteri y’umurimo.

Depite Habineza yabwiye BBC ati: “Mu by’ukuri, iminsi ine [ku mugabo] ni micye cyane, hari igiye irangira mukiva kwa muganga [nabwo] iyo nta bibazo byabaye [ku mubyeyi].

“Ariko kandi [ukwezi kw’ikiruhuko] kwafasha kurushaho kwegerana mu marangamutima k’umubyeyi, umwana, n’umugabo.”

Immy Kanyange, umukozi wa leta, yabwiye BBC ko “byaba ari byiza cyane” umugabo ahawe ikiruhuko cy’ukwezi.

Ati: “Muri iki gihe ubuzima buragoye, nkanjye iwanjye nta mukozi [wo mu rugo] tukigira, ndamutse mbyaye umugabo akamara ukwezi ari mu rugo urumva ko byadufasha cyane”.

Naho kuvana ikiruhuko cy’umugore wabyaye ku mezi atatu akaba amezi atandatu, Kanyange abona ko “ibyo ni ibyo mu bihugu bifite ubukungu bukomeye, kandi aho ntiturahagera”.

Marcel Karinganire abona ko ikiruhuko cy’umugabo w’umugore wabyaye koko gikwiye kongerwa ariko ntikirenze iminsi 15.

Ati: “Amasaha y’akazi yaragabanutse, abantu ntibakizinduka cyane, rero ndumva umugabo wabyaye bamuhaye iminsi 15 yaba ari iyo, naho ubundi se yamara ukwezi mu rugo akora iki?”

Depite Habineza avuga ko minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta atashyigikiye igitekerezo [Habineza] yatanze “avuga ko cyagira ingaruka ku ngengo y’imari”.

Ati: “Twarakomeje kugeza twemeranyije ko bazabyigaho kurushaho, tunemeranya ko iteka rya Minisitiri ari ryo rizagena iyo minsi [y’ikiruhuko]."

Impinduka ziheruka ku murimo n’ibiruhuko mu Rwanda

Itegeko ry’umurimo ryemeraga umugore wabyeye ikiruhuko cy’amezi atatu (ibyumweru 12)

Ryageneraga umugore wabyaye umushahara we wose ukwezi kumwe n’igice

Nyuma yahitamo kuguma mu kiruhuko ukundi kwezi kumwe n’igice agahembwa 20%

Abagore benshi bahitagamo gusiga abana b’ukwezi kumwe bagasubira ku kazi aho guhembwa 20%

Iri tegeko ryavuguruwe mu 2016 ryemerera umugore wabyaye guhembwa umushahara we wose mu mezi atatu y’ikiruhuko

Kuva muri Mutarama(1) 2023 amasaha y’akazi yavanywe ku icyenda ku munsi aba umunani

Akazi gatangira saa tatu kakarangira saa kumi n’imwe, mugihe mbere katangiraga saa moya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa