skol
fortebet

Impamvu abagore batwite batemerewe gukorera perimi yamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko impamvu umugore utwite atemererwa gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga ari uko haba hirindwa ko igitutu ukora ikizamini aba afite, gishobora kugira ingaruka ku mwana.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda,cyibandaga ku bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’inshingano za Polisi muri byo

Yagize ati: “Ikizamini kigira igitutu cyacyo, uba uri mu igerageza, imodoka ishobora gusimbuka. Ku bw’umutekano w’umwana ntabwo ari byiza ko umugore utwite yajya mu kizamini.”

ACP Rutikanga yavuze ko gutwita bimara igihe gito cy’amezi icyenda, bityo abagore batwite bajya bihangana bamara kubyara bakabona kujya gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

Ku kibazo cy’uko abagore batwite basanzwe bemerewe gutwara imodoka ariko abajya gukora ikizamini batwite ntibemerwe, ACP Rutikanga yavuze ko utwaye imodoka mu buryo busanzwe yanabiherewe uruhushya nta gitutu aba afite bityo ko n’umwana uri mu nda ye aba atekanye.

Ati: “Bumve ko kuba uri mu kizamini ,igitutu uba ufite no kuba utakirimo bitandukanye.”

Polisi y’u Rwanda kandi inashikariza ababyeyi kumenya ko ubuzima bwabo ari bo ba mbere bo ku bubungabunga bakirinda kubushyira mu kaga.

ACP Rutikanga avuga ko kuba umugore atwite agatwara imodoka yegereje kubyara ari amakosa abantu badakwiye gukora.

Ati: “Umubyeyi na we agomba kwimenya, n’iyo hasohoka itegeko runaka, kuko ntabwo Polisi izamenya ngo umubyeyi asigaje iminsi mike ngo yibaruke, umubyeyi iyo ageze cya gihe cyo kubyara ubona ko n’imiterere y’umutima, imyitwarire y’umubiri irahinduka.

Kuba umuntu yakwicara mu modoka agatwara ari muri icyo gihe ntabwo byakagombye kurindira ko Polisi iza ngo ikubwire ngo oya ntubikore gutyo, nyir’ubwite yakabaye abyibwiriza.”

Raporo y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (NISR) yasohotse mu Ukuboza 2023, igaragaza ko ab’igitsinagore 9704 mu Rwanda bahawe impushya zo gutwara ibinyabiziga hagati ya 2020 na 2022.

Mu 2020 abahawe izo mpushya ni 2663 b’igitsina gore, abenshi muri bo bahabwa urwo gutwara ibinyabiziga rwa B kuko bari 2.435, bivuze ko bemerewe gutwara imodoka zifite imyanya ishobora kujyamo abantu batarenze umunani.

Abaje kumwanya wa kabiri mu kuzihabwa muri uwo mwaka ni 204 bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa A rubemerera gutwara moto.

Mu mwaka wa 2021 ab’igitsinagore bahawe impushya zo gutwara ibinyabiziga ni 5.894, abenshi muri bo bahabwa urwo gutwara ibinyabiziga rwa B kuko bari 2.867.

Muri uwo mwaka ab’igitsinagore 693 bahawe urwa C rubemerera gutwara amakamyo y’imitambiko ibiri, 211 bahabwa urwa D rubemerera gutwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zijyamo abantu batarenze 30.

Nui mu gihe abandi 74 bahawe urwa D1 rubemerera gutwara bisi zijyamo abantu 60, mu gihe 233 bahawe urwa E rubahesha gutwara amakamyo ya rukururana, 275 kandi bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa F rubemerera gutwara imashini.

Muri uwo mwaka uw’igitsina gore umwe ufite ubumuga ni we wahawe uruhushya rwo gutwara imodoka rwa B1.

Mu mwaka wa 2022, ab’igitsina gore 1.147 ni bo bahawe impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa