skol
fortebet

Impumeko ya bamwe ku munsi wa mbere abakozi batangira akazi saa tatu

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bwa mbere abakozi bagiye ku kazi nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri ifashe icyemezo ko kuva muri 2023 amasaha y’akazi azava kuri 45 akaba 40 kandi akazi kagatangira saa tatu aho kuba saa moya za mu gitondo.
Mu masaha ya mu gitondo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abantu bazindukiye ku murimo nk’uko bisanzwe. Gusa, isaha ya saa tatu za mu gitondo yageze muri za gare hakiri imirongo miremire y’abantu bajyaga ku mirimo.
Minani Charles wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bwa mbere abakozi bagiye ku kazi nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri ifashe icyemezo ko kuva muri 2023 amasaha y’akazi azava kuri 45 akaba 40 kandi akazi kagatangira saa tatu aho kuba saa moya za mu gitondo.

Mu masaha ya mu gitondo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abantu bazindukiye ku murimo nk’uko bisanzwe. Gusa, isaha ya saa tatu za mu gitondo yageze muri za gare hakiri imirongo miremire y’abantu bajyaga ku mirimo.

Minani Charles wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko kubona imodoka byari bigoye.

Ati “Urabona aho amasaha ageze ageze hafi saa tatu ariko urabona ko imirongo ikiri yayindi, imodoka ninke ugereranyije n’abantu bari aha ibi bibintu bibaho buri gihe. None nk’ubu urabona ndibugere ku kazi ryari? abantu bose n’abacuruza ku giti cyabo birabakereza cyane, gahunda yo gutangira akazi saa tatu yari nziza kuko biradufasha kuruhuka kuko tuva ku kazi dutinze tukabyuka kare ya masaha ya saa mbiri wabonaga ko harimo ikibazo kuko twaryamaga umwanya muto, uko bongeye amasaha akagera saa tatu nibongere n’imodoka.”

Saa tatu kandi za mu gitondo hari abari bageze mu nzego z’ibanze bashaka serivisi zitandukanye.

Mukama Pacifique wo mu Karere ka Gasabo ati “Naje hano gushaka icyangombwa cy’uko ntuye hano muri Kacyiru, nahageze saa tanu n’iminota nasanze gitifu yari arimo banyakiriye neza byatwaye iminota nka 40 ntabwo byatinze cyane.”

Hari abatanga serivisi mu nzego z’ibanze twaganiriye maze bagaragaza ko gahunda yo gutangira akazi saa tatu izatuma hanozwa imitangire ya serivisi n’ubwo hari abavuga ko biteguye gukora mbere y’ayo masaha.

Nasimwe Diane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwampara ati “Twebwe mu nzego z’ibanze nta masaha dukoreraho biterwa n’imiterere y’akazi nkanjye saa moya nari ndi mu kazi nari ndi kumwe n’abayobozi b’imidugudu hari gahunda twateguraga. Iyo bibaye ngombwa dukora mbere y’akazi cyangwa nyuma y’amasaha bitewe n’imiterere y’akazi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro Murenzi Donatien avuga ko iyo habayeho impinduka mu mikorere izo mpinduka zitonda abatari bake.

Ati “Ubundi impinduka yose iravuna, ntugire ngo iyo impinduka ije abantu bahita bayijyamo ako kanya, njye natangiye akazi dutangira akazi saa mbiri babishyize saa moya twumva ko batwishe cyane ari ikibazo tugeze aho turabimenyera, uyu munsi hari abakozi bahageze saa mbiri hari n’abambwiye ko saa moya bari baje kubera kwibagirwa. Iyo gahunda ari nshya abantu irabatonda ariko bizashyirwa mu bikorwa neza abaturage bakabona serivisi uko bayifuza.”

Ku rundi ruhande uko byagaragaye uyu munsi abari bakeneye serivisi mu nzego zitandukanye kuri uyu munsi ntibari benshi.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo mu 2022 ni yo yemeje ko amasaha y’akazi ku munsi ari umunani, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko. Hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

IVOMO:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa