Kigali

Imvura yaraye iguye yahitanye abantu barenga 16 ibasanze mu mazu yabo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 7408

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 16, isenya n’inzu 15 z’abaturage nk’uko abategetsi babitangaza.



Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko ubu yabonye imibare y’agateganyo y’abantu batandatu bishwe n’inkangu, batatu i Gikondo mu karere ka Kicukiro na batatu mu karere ka Gatsibo.

Abategetsi ku nzego z’ibanze batangaje ko mu karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye hari umuryango w’abantu wari mu nzu maze igatwarwa n’umuvu mwishi ikagwa mu mugezi wa Yanze.

Mu bantu barindwi bari muri iyi nzu barimo abana n’umukecuru hamaze kuboneka bane (4) muri bo bapfuye, aba bavanywe muri uyu mugezi uri hagati y’imirenge ya Jali na Kinyinya mu mujyi wa Kigali.



Umuturage w’ahitwa mu Itunda mu murenge wa Kanombe Akagari ka Rubirizi yabwiye BBC ko hari abaturanyi be urukuta rw’inzu yabo rwagwiriwe n’umukingo muri iyi mvura.

Ati: "Muri iyi nzu harimo umugabo, umugore n’abana babo babiri. Umukingo wagwiriye icyumba bararamo, n’ubu [saa tanu] bari batarakuramo imirambo. Harokotse umugabo gusa".

Abari mu bikorwa byo gutabara baravuga ko abagwiriwe n’uyu mukingo bakiri muri iyi nzu nta mahirwe ko hari ugihumeka nk’uyu muturage uriyo abivuga.



Ikigo gishinzwe iteganyihe mu Rwanda kiraburira abaturage ko uyu munsi imvura iza gukomeza kwiyongera mu turere twose tw’igihugu.

Uyu munsi kandi polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga "kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, kwirinda umuvuduko no kutanyura ahari ibidendezi by’amazi".

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no mu Burundi yagiye yangiza inzu, ibikorwa by’inyungu rusange, ibihingwa mu mirima, ihitana n’ubuzima bw’abantu.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi: Abadivantiste bakijijwe 65 bafashwe bari gusengera mu cyumba banga...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020,Abadivantiste bakijijwe bo mu...
4 April 2020 Yasuwe: 1519 0

Ruhango:Umugabo yagerageje kwiyahura kubera kubura icyo agaburira umuryango...

Umugabo witwa Ndabasanze Felicien yatangaje ko mu minsi ishize yafashe...
4 April 2020 Yasuwe: 2606 0

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 89…Habonetse abantu 5 kuri uyu wa...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
3 April 2020 Yasuwe: 2176 0

Abantu 84 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda…Habonetse 2 kuri uyu wa...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 02...
2 April 2020 Yasuwe: 1445 0

Umuganga yishe umukunzi we amushinja kumwanduza Coronavirus

Umuforomo w’Umutaliyani witwa Antonio Pace yemereye ubushinjacyaha bw’iki...
2 April 2020 Yasuwe: 4229 0

Ingamba zikarishye zo kurwanya Coronavirus zongerewe igihe cy’iminsi 15...

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu yize ku Cyorezo...
2 April 2020 Yasuwe: 1183 0