skol
fortebet

Kamonyi: Imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Abatunze imbwa baributswa gufata ingamba zo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo hirindwe kuba hagira umuntu cyangwa itungo zirya, ndetse no kuba zabangamira ituze rya rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ubu butumwa butanzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi aho ziteza ibibazo bitandukanye.
Urugero ni urwo mu karere ka Kamonyi aho ku itariki 7 z’uku kwezi imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage utuye mu kagari ka Buramba, mu (...)

Sponsored Ad

Abatunze imbwa baributswa gufata ingamba zo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo hirindwe kuba hagira umuntu cyangwa itungo zirya, ndetse no kuba zabangamira ituze rya rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu butumwa butanzwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi aho ziteza ibibazo bitandukanye.

Urugero ni urwo mu karere ka Kamonyi aho ku itariki 7 z’uku kwezi imbwa zariye ihene eshanu z’umuturage utuye mu kagari ka Buramba, mu murenge wa Kabacuzi; ebyiri muri zo zikaba zarapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Polisi mu karere ka Kamonyi irimo gufatanya n’inzego z’ibanze gukemura icyo kibazo cy’imbwa zizerera ku gasozi ziteza bene ibyo bibazo.

Yagize ati,"Abatunze imbwa baributswa ko bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri (mu ngo n’ahandi) mu rwego rwo kwirinda ko zajya ku gasozi zikaba zarya abantu n’amatungo. Imbwa ni iy’umuntu ku giti cye cyangwa iy’umuryango; si iy’umudugudu. Niba uyitunze, kora uko ushoboye ye kubangamira ituze ry’abandi."

Yibukije ko imbwa igomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa gatatu, ingingo ya 7.

Iri teka rivuka ko mu Migi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.

Ingingo yaryo 8 yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa ivuga ko mu Migi ibyemezo byo ku ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri Teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.

Ingingo ya 9 y’iri Teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.

IP Kayigi yibukije abatembereza imbwa ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijozi, kandi ko bagomba kuba bawufashe ; ndetse ko igihe bazitembereza bakwiriye kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe ; kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa