Kamonyi : Umucekuru witwa Mukarubayiza abayeho mu buzima buteye agahinda

8 February 2017. | Ubuzima | 9 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Kamonyi : Umucekuru witwa Mukarubayiza abayeho mu buzima buteye agahinda

Umucekuru witwa Venantie Mukarubayiza utuye mu murenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi avuga ko yapfushije abana bose yabyaye n’ umugabo yari yarashatse agapfa yasubira iwabo abavandimwe be bakamutererana ubuyobozi ntacyo buramumarira. Arya rimwe na rimwe inzu abamo yenda kumugwira, nta bwisungane mu kwivuza agira,…..

Atuye mu nzu yatijwe iteye inkeke, ntifungwa kandi igisenge cyayo kirashaje ndetse uruhande rumwe amategura yavuyeho. Nta cyo kurya afite, nta gikoresho na kimwe mu nzu habe n’ikiryamirwa, nta bwisungane mu kwivuza, nta munsi y’urugo kuko aha ari ni inzu yatijwe n’umupadiri, ariko nta n’inkunga y’ingoboka y’abatishoboye abona nk’uko abivuga.

Aha atuye mu isambu ya Paruwasi iri mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu murenge wa Musambira, abana n’umukobwa witwa Mukeshimana Claudine uvuga ko afite ibibazo nk’iby’uyu mukecuru, nawe akaba ari umunyantege nke.

Mukarubayiza ntazi imyaka y’amavuko afite kuko nta n’indangamuntu afite, gusa ngo we n’umugabo bashakanye bari batuye i Gitarama babyarana abana bane bose baza gupfa abonye asigaye wenyine agaruka aha i Musambira ariho iwabo ku ivuko, asanga nta cye kihasigaye na benewabo bacye bahasigaye nta umwitayeho.

Mukarubayiza ati “Iyi nzu nayitijwe na Padiri w’umunyamahanga ariko n’iyo imvura iguye biba bikomeye kuko iva wabibonye. Ubu hashize iminsi itati ntarya niziritse umushumi mu nda kugira ngo ntitura hasi kubera inzara.”

Iyi nzu niyo Mukarubayiza abamo

Avuga ko iyo arembejwe n’inzara afata akabando akajya kwa padiri i Musambira gusaba ibiryo nubwo ngo ari rimwe na rimwe.

Claudine Mukeshimana babana avuga ko ari muto cyane yatoraguwe n’umugiraneza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamurera ariko ngo nyuma uyu wamutoraguye yitabye Imana abo mu muryango we baramwirukana.

Mukeshimana ati “Sinzi iwacu, nta benewacu ngira kuko numva ngo bantoraguye mfite imyaka ibiri, uwantoraguye amaze gupfa nari mukuru abo mu muryango we basigaye baranyirukanye nuko nsanga uyu mukecuru. Nabonye ariwe duhuje ibibazo nubwo ntacyo tumariranye ariko turihanganirana muri byose, jye mfite mitiweli nahawe n’ubuyobozi»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye Umuseke ko Mukarubayiza yavuye aha iwabo agurishije imigabane ye akajya gushaka kure hafi y’i Burundi, ngo agarutse byaramushizeho abo mu muryango we barashwana biramuyobobera.

Uyu muyobozi abajijwe impamvu Mukarubayiza adafashwa nk’uko hafashwa abandi bashaje batishoboye yasubije ati;

“Hari hakirimo ikibazo cyo kubanza kwingiga abavandimwe be niba hari icyo bamumarira kuko na hariya ni inzu ya Paruwasi babaye bamutije kuko nta hantu na hamwe afite. Hari gutekerezwa ubundi buryo yafashwamo dufatanyije n’umuryango we.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo hashize igihe agarutse ariko nawe adakurikirana kuko ngo yumva yarihebye ariyo mpamvu atanabaza ibyo by’ubudehe ngo ashyirwe mu kiciro akwiye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’ iterambere Thadée Tuyizere, avuga ko nta makuru arebana n’imibereho y’aba baturage yari afite, gusa yahamagaye abakozi ku rwego rw’Akagali bakamubwira ko ikibazo cyabo bakizi.

Tuyizere ati “Tugiye kureba ikiciro cy’ubudehe tubashyiramo hakurikireho kubaha inkunga y’ingoboka, twasabye Umurenge wa Musambira ko ubaha ibiryo bitarenze ejo.”

Aba baturage bombi barara hasi, muri iyi nzu nta kigaragara kibatunze kirimo, bariho mu buzima buteye inkeke.


Mukeshimana Claudine wasanze uyu mukecuru ngo bibanire kuko bahuje akababaro

Ibitekerezo
  • MyPassion

    lg
    9 February 2017 - Musubize

    padri azi icyo yabatije!!!!!buliya iwabo harumuntu,uba nkahaliya!!!abayobozi bo ngo Bari babizi,buliya se bariya, nibihunyira biba,hariya!!!!uwajya,abafata,namwe, akahabaraza!!!uriya mwana winfubyi ya genocide abahariya kubera iki!!kubera iki adafashwa mgo abone,aho aba,mumidugudu, afashwe nubudehe!!ko amafranga atava,kumishahara yanyu!!

  • MyPassion

    ICYIMPAYE THAMAR
    9 February 2017 - Musubize

    NONE jye ndibaza niba uyumukecuru ubabaye gutra arintacyo ubuyobozi bwakoze kuki bazo ke ubu abatababaye nkawe byenda batameze nkuyumukecuru nkabo dusanzwe tuzi hari ninyinya babereka bitweretseko muruyu murenge inkunga zose reta itanga zitagera kubo zigenewe icyakora njye sinarinziko ibi murwanda bikibaho ababa yobozi kabisa bafite ikibazo gikomeye bakurikiranwe

  • MyPassion


    9 February 2017 - Musubize

    birababaje pe nuko ntabushobozi namugira mama wa 2 birambabaza kubona umubyeyi ubabaye

  • MyPassion

    NAYISHIMIYE J DAMASCENE
    8 February 2017 - Musubize

    nI AGAHOMA MUNWA KOKO !!
    ARIKO SE KOKO IBI BIRACYABAHO KOKO!
    AHANTU HARI ABANTU BATEKEREZA BAZI UBUZIMA ICYO ARICYO
    BASHOBORA GUTE KUBA BARI BABANYE NUMUKECURU
    NKUYU BATABONA KO HARI ICYO AKWIYE GUKORERWA?
    uHHHHHH ARIKO SE ABATURAGE BATURANYE
    IYO BATAGIZE ISONI NTIBANAMWARA
    IYI MIKORERE NDABONA IDAHWITSE
    KUKO TURI ABANYARWANDA
    TWESE TWRI DUKWIYE
    KUBAHA N’INDAGAGACIRO Z’UBUNYARWANDA
    ’’ NIGUTE WATINYUKA KURYA RIMWE KABIRI
    URIKUMWE NUMUNTU NUMUREBE NIRIHUMYE’’ !

  • MyPassion

    Kandi
    8 February 2017 - Musubize

    Biteye agahinda gusa, ni ukwimenya gusa Imana itabare abanyarwanda pe.

  • MyPassion

    zamurido
    8 February 2017 - Musubize

    Agahinda weeeeeeeeee ,urabona uyu mwana w,umukobwa inzara yaramwishe,yeeeeeebabawe,erega ni rurihose inzara iratwishe peee nanjye ubu tuvugana imereye nabi,dukore ki bavandimwe, ni mufashe n,abandi nkanjye. None wa munyamakuru we wamusigiye na make yo kuba arya muri no munsi ko gufashwa n,abagitifu abo ari prosesisi ndende

  • MyPassion

    Eric
    8 February 2017 - Musubize

    Ni akumiro maze ngo mu Rwanda nta nzara nta bucyene abanyarwanda babayeho mumunezero birababaje gusa abanyarwanda barashonje abo nibo baba babashije kugerwaho nabanyamakuru

  • MyPassion

    Barayo
    8 February 2017 - Musubize

    Biteye agahinda kubona abayobozi nk’aba bagifite imyanya muri kino gihugu. Bishoboka bite ko umukecuru nk’uriya n’uriya mwana w’incike babaho muri buriya buzima, ubuyobozi bw’umurenge batuyemo bukaba ntacyo bwakoze ngo bave muri buriya buzima. Kwihesha agaciro bivuze iki muri iki gihugu cyacu????

  • MyPassion

    Perpetue NZahimana
    8 February 2017 - Musubize

    Uwampa ubushobozi aba bayobozi nabeguza kuko ntacyo bamaze, inkunga zigenerwa abatishoboye zakagombye guhera kubatishoboye kurusha abandi, ubuse uyu nawe ko azaba ruswa. Birababaje cyane Kaboneka namutabare

Tanga Igitekerezo