skol
fortebet

Karongi: Bayavuge wiciwe abe bose muri Jenoside atuye mu nzu yasenyutse [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Bayavuge Leocadia uri mu kigero cy’imyaka 63 yiciwe umugabo n’abana be bose mu gihe cya Jenoside ariko arara mu kizu cyasenyutse nta mutekano.
Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze Bayavuge yarashatse mu Bisesero,Interahamwe zimwicira abana be bose n’umugabo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yisanze wenyine bituma agaruka iwabo mu murenge wa Rubengera.
Ubu abayeho atunzwe no guca inshuro aho arambika umusaya naho ninko hanze.
Umunyamakuru wa Umuryango.rw yamusuye mu rugo rwe asanga (...)

Sponsored Ad

Madamu Bayavuge Leocadia uri mu kigero cy’imyaka 63 yiciwe umugabo n’abana be bose mu gihe cya Jenoside ariko arara mu kizu cyasenyutse nta mutekano.

Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze Bayavuge yarashatse mu Bisesero,Interahamwe zimwicira abana be bose n’umugabo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yisanze wenyine bituma agaruka iwabo mu murenge wa Rubengera.

Ubu abayeho atunzwe no guca inshuro aho arambika umusaya naho ninko hanze.

Umunyamakuru wa Umuryango.rw yamusuye mu rugo rwe asanga imibereho ye iteye agahinda.

Bayavuge Leocadia wari ufite intimba n’agahinda mu ijwi riri hasi yavuze ubuzima bubi abayeho.Ati "Jenoside yabaye narashatse umugabo mu Bisesero ,nyuma nasigaye njyenyine kuko umugabo n’abana banjye bishwe muri icyo gihe.

Nagarutse aha iwacu Rubengera ,baranyubakiye nishakira isakaro.Hashize imyaka ibiri iyi inzu ihirimye.Aho nararaga haraguye amabati nayo yaratobaguritse kuko nta gikoni ngira.

Ndara hano muri Saro, imibereho ntayo, mbaho aruko nshiye inshcuro nta gasambu mfite.

Ejo bundi,abayobozi (Mudugudu) yarambwiye ngo mbumbe bazampa isakaro simbishoboye nakutse urutugu ubwo mbayeho uko imana ingenera, ubu ngiye kurarira utu dutonore nta burisho ndasaba ko nibura nabona aho nkinga umusaya ."

Abaturanyi nabo bazi ibye

Bamwe mu baturanyi be baganiriye na Umuryango.rw bavuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi ku buryo akwiye kwitabwaho akabonerwa icumbi rizima kuko we atabyishoboza cyane ko muri iyi mvura y’ukwa Kane imusubiza mu bihe bibi yanyuzemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkunsi Medard yabwiye Umuryango ko niba ari ikibazo cy’ibiza cyabiteye akaba yaremerewe amabati hazarebwa uburyo hakorwa imiganda.

Ikindi ku mibereho ye,ngo buri mwaka hakorwa urutonde rw’abatishoboye hazarebwa niba atari ku rutonde, ikibazo cye gikurikiranwe.

Uyu mubyeyi atuye mu Kagali ka Kibirizi, umudugudu wa Kamusanganya Umurenge wa Rubengera.






Sylvain Ngoboka

Umuryango.rw

Ibitekerezo

  • Twizere ko uhereye kuri gitifu w’umurenge bari bwandike begura! Uretse no kuba afite umwihariko,umuturage usanzwe we,kugera aho aba mu nzu yabaye uko,nta mukuru w’isibo uhaba? N’abandi bose bireba? Oyaaa, bagende hatorwe abandi bashoboye. Ubu kandi na gitifu w’akagari ari mu baheruka gusaba kongererwa umushahara?

    Baracyari urygendo rurerure, ariko no kwa Muhanga bahera kurembye kurusha abandi. Uyu muntu akwiye Ubufasha bwihutirwa pee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa