skol
fortebet

Kicukiro: Umugabo wari wihebye kubera ubukene yahuye n’umupolisi w’u Rwanda aramugoboka

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata,Umunyamakuru wa RBA witwa Uwera Jean Maurice yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook inkuru y’umupolisi w’umugiraneza wahuye n’umugabo wari wihebye kubera ubukene aramugoboka.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru yavuze ko uyu mugabo yasabye Abapolisi kumufunga kubera ikibazo cy’ubukene aho ngo yari afite inoti ya 500 Frw gusa agiye guhahira umuryango w’abantu 9, aganyira Abapolisi, umwe amushyira ku ruhande amuha Frw 5000.

Uyu munyamakuru wa RBA yagize ati “Umugabo muri Kicukiro anyuze kuri Police baramuhagarika bamubaza aho agiye, ababwira ko agiye guhaha, bamubaza amafranga afite abereka Frw 500, baramureka aragenda.

Ageze imbere agarukana umujinya mwinshi afata ya Frw 500 ayatera Umupolisi ati “N’ubundi nimumfunge aya Frw 500 ntabwo agaburira abana 7 n’umugore.

Igikurikiye (igikorwa cy’ubutwari) Umupolisi abonye umugabo yuzuye umujinya avuga ngo mumfunge, aramwegera amushyira ku ruhande mu kumuganiriza avana mu mufuka Frw 5000 arayamuha. Uyu Mupolisi ntamenye izina ndamwubashye (true story) ni Kicukiro mu muhanda ugana Saint Joseph.”

Uyu mupolisi w’umunyamwuga yongeye gushimangira urwego rwo hejuru polisi y’u Rwanda iriho kuko yarenze kurinda abantu gusa ubu isigaye inabafasha.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikarishye zo guhagarika ubucuruzi bwose uretse ubw’ibiribwa n’imiti mu gihe k’iminsi 14 ndetse itegeka abaturage kuguma mu rugo kugira ngo hirindwe ko Coronavirus ikwirakwira.

Tariki ya 01 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yari igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda,yongereye iminsi 15 kuri ibi byumweru byo kuguma mu rugo.

Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba zirimo kuguma mu rugo ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe inemeza ibikurikira:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda b’ amikoro kubera ingaruka Cyorezo.

Mu bindi:

a. Minisiteri y’lkoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje lnama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19.

Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-I9.

Ibitekerezo

  • Uwiteka aguhe umugisha wa mupolice we nubwo abantu batakumenya icyo gikorwa kizahore kikuvugira nwijuru

    Miraho, ariko rero ubundi kumva ko umupolisi atakora igikorwa cyo gufasha nukwineshya. Icya mbere ni umuntu nkundi wese usibye imyenda y’akazi yambara ariko ni umuntu ugira umutima nk’uwa bandi bose. Gufasha umuntu ni ubu muntu ntabwo ari akazi ukora. Yego turabizi ko bari mu bakozi bahembwa make ariko ntibyakubuza gufasha.

    Itanga umugisha, imusubirize Aho yakuye.

    Erega inzego z’umutekano z’u Rwanda (Police na RDF) no ubwabo njye mbafata nk’ishuli kubera ubutwari n’ ubupfura bagira. Imana ijye ibagenda imbere gusa.

    Rwose ugereranyije nahandi abapolice bacu barimo kubahiriza amabwiriza mukinyabupfura,rwose ndashimira umupolisikazi urimo gukorera kuri station ya essence kwa Karangara Rwamagana,rwose ejo yaramfashe ambaza ikibari kimpa uburenganzira bwo kudenda mumuhanda ndamubwira nti ngiye guhaha ariko ntabwo nibutse kwaka icyemezo ati ngaho rero ngaho kata imodoka yawe ujye kugisaba maze gukata arambwira ati umbabarire kandi si urugomo ngukoreye ni amabwiriza twahawe niyo nakureka imbere bagufata bagiye kucyaka nezerewe kubera imvugo nziza yakoresheje,Imana ikomeze umutima we mwiza,izamurinde umushiha nkuwo bamwe bafite.

    Ntawabitinyuka umupolisi yaba agiye gukora akazi ashinzwe

    Murakabya iyo mukoresheje iyifoto Igitsinagore giheneye abantu nubwomwe mubonakwaribyo arikonjyewe sinkunda igitsinagoreko cyimpenera Mbivuze uko byumva ariko Sibyizako umuryango uhenera abantu ahubwo ubereka ibindi bikorwa byiza atarukubahenera

    Minisiteri y’uburezi nirebe ukuntu ivugana na ama societi nka MTN na TIGO kuko nka banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda cyane cyane ishami ry’uburezi kuko turi kujya kuri eLearning bikanga ugasanga tubonye zero kubera ibibazo by’amakonegisiyo kubera ko baba baduhaye iminota ntarengwa

    Ntabwo Aricyinyamwuga gusa ahubwo ni icyinyamuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa