skol
fortebet

Kigali:Umugeni wanze gusubiramo indahiro abisabwe na Gitifu yavuze impamvu yabimuteye

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Muhire Pierre ukomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yasabwe na Gitifu gusubiramo indahiro ye asezerana n’umugore we,yavuze ko yashakaga gusetsa abantu gusa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo, yasekeje benshi ubwo yasezeranaga n’umugore we Mukamana Marie Josee hanyuma asoma indahiro,gitifu wabasezeranyaga amusaba gusubiramo undi aramusubiza ati "ntabwo nsubiramo."

Uyu yabwiye umuyoboro wa You Tube,UMUSAMBI TV dukesha iyi nkuru ko ibi yabikoze adashaka ko buri wese abyumva uretse umugore we,birangira ibitangazamakuru bibifashe birabikwirakwiza.

Avuga ku mpamvu yatumye abwira gitifu ko adasubiramo,Muhire yagize ati "Twari tumaze umwanya munini hariya,twari tugeze igihe cyiza cyo gufata amafoto y’urwibutso,hari kamera nyinshi zidutunze,mukebutse [umugore we] mbona yijimye,bitewe n’umunaniro n’umwanya twari tumaze hariya ndavuga nti aka kantu ningashyiramo,ashobora kukumva ....bikamutera kuruhuka umunaniro yari afite agasa n’aho awirengagije,agaseka,amafoto agasa neza......"

Abajijwe impamvu yahisemo kubikora bari mu ndahiro,Bwana Muhire yavuze ko we n’umukunzi we basanzwe bazi ibibashimisha ndetse ko batashakaga kurahira mu maso basa nkaho bitabarimo.Ati "Nashakaga ko ibyo tuvuga no ku maso bigaragara."

Madamu we Mukamana yavuze ko atumvise ko umugabo we avuga ko adasubiramo ahubwo ngo nawe yatunguwe no kubona akavidewo kacicikanye cyane.

Muhire Pierre usanzwe akora akazi ko gutwara abantu abantu kuri moto,yavuze ko abagenzi yatwaye bamwibajijeho ndetse hari abamusabaga ko yakuramo ingofero bakamureba.

Uyu yavuze ko yavuze ko yasubiyemo indahiro neza hanyuma ubukwe bugenda neza cyane.

Aba bavuze ko mu dushya twabasekeje harimo umugeni wasinziriye ndetse n’umuzungu waje gusezerana yambaye inkweto zitogeje n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa