skol
fortebet

Menya byinshi ku buzima bwa Dr Nsanzimana Sabin ufite umukandara ukomeye muri Karate

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaraye agize Dr Nsanzimana Sabin,Minisitiri w’Ubuzima,asimbuye Dr Ngamije Daniel,wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Dr Nsanzimana Sabin avuga ko yakuze yifuza kuba muganga ahanini bitewe no kureba ibyo abaganga bakoraga akiri umwana ariyo mpamvu akigera muri Kaminuza yahise abihisemo.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.
Mbere y’aho,yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaraye agize Dr Nsanzimana Sabin,Minisitiri w’Ubuzima,asimbuye Dr Ngamije Daniel,wari umaze igihe kuri uyu mwanya.

Dr Nsanzimana Sabin avuga ko yakuze yifuza kuba muganga ahanini bitewe no kureba ibyo abaganga bakoraga akiri umwana ariyo mpamvu akigera muri Kaminuza yahise abihisemo.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Mbere y’aho,yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umwe mu bahuguwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi (African Scientific Institute/ASI), Ishuri rya Cyami ry’Abanyabugenge ba Edinburgh (Royal College of Physicians of Edinburgh/FRCP Edin) ndetse akaba n’Umwarimu wungirije wigisha ubuvuzi mpuzamahanga muri Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE).

Afite ubunararibonye mu rwego rw’ubuzima bw’imyaka igera kuri 15, by’umwihariko mu bijyanye no guhangana n’indwara zandura, akaba amaze kwandika inkuru zirenga 120 zirebana n’ubuzima zasohotse mu binyamakuru by’ubuvuzi byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihe bya COVID-19, Dr. Nsanzimana ni we wari uyoboye urugamba rwa tekiniki rwo guhangana n’icyorezo ku bufatanye n’abandi bayobozi mu nzego z’ubuzima zitandukanye. Guhera mu ntangiriro za 2020, Dr. Nsanzimana ni we wari uyoboye itsinda ngishwanama ry’abahanga mu bya siyansi mu Rwanda.

Mu bindi byihariye,Dr Sabin Nsanzimana afite Dan ya 2 muri Karate.

Karate ayimazemo imyaka isaga 26 ariko yakinnye Volleyball,Basketball na Football akiri mu mashuri yisumbuye.

Umukandara w’umukara yawubonye muri 2004,abona Dan ya 2 muri 2006.Yagize ishuri rya Karate kuri stade Amahoro.

Uyu yavuze ko ikimufasha kuruhuka ari ugukora siporo no kumva umuziki bitewe n’amasaha aho mu gitondo yumva izihuta hanyuma nimugoroba akumva izituje.


Dr Sabin Nsanzimana,Minisitiri w’Ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa