skol
fortebet

Meteo Rwanda yasobanuye byinshi ku isata yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu Kabiri tariki ya 13 Mata 2021, ahagana saa munani amazi yo mu Kiyaga cya Ruhondo yazamutse mu kirere bituma benshi bibaza ikiyabayeho birabatangza.

Sponsored Ad

Amazi yazamutse n’ayo ku ruhande rwo mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa.Amakuru avuga ko iyi sata yamaze nk’iminota 30 igaragara muri iki kiyaga.

Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko iki kintu cyatangaje benshi cyabonetse kuwa kabiri ku gicamunsi mu kiyaga cya Ruhondo mu majyaruguru y’u Rwanda ari isata.

Isata ituruka ku muyaga uhuha uzamuka mu bicu “bitewe n’ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ubushyuhe bwo mu kiyaga n’ubushyuhe bwo mu gicu kiri hejuru y’ikiyaga”, nk’uko Meteo Rwanda ibivuga mu itangazo yahise isohora.

Iki kigo cya leta cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko isata iva ku muyaga uhuha wizenguruka ugahuza igicu kiremereye kiri hejuru y’ikiyaga n’amazi y’icyo kiyaga, akenshi bigatanga imvura, inkuba n’imirabyo.

Meteo Rwanda ivuga ko ibi biboneka nkaho amazi aba azamuka ava mu kiyaga agana hejuru, ariko ngo siko biba bimeze kuko ahubwo ari imiyaga iba izamuka n’imanuka iri mu gicu kiri hejuru y’amazi.

Kuva cyera mu Rwanda isata izwi nk’ikintu cy’imbonekarimwe, nk’ikintu cyiza kandi gitangaje, nko mu magambo yo kubyinirira ubwiza bw’umugore cyangwa umukobwa hari aho bagira bati “uri isata ibasumba”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa