skol
fortebet

Meteo yahishuye impamvu ubushyuhe bwiyongereye mu Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda cyatangaje ko hagaragaye ubushyuhe budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho bwazamutse bukagera hejuru ya dogere selisiyusi 32.
Ubu ni bwo bushyuhe bwo hejuru cyane bubonetse mu Rwanda mu myaka itandatu ishize. Ubu bushyuhe bwagaragaye mu minsi yashize, guhera ku ya 5 kugeza ku ya 8 Werurwe, mu bice byinshi by’igihugu.
Nk’uko iki kigo kibitangaza ngo ubu bushyuhe bwatewe n’uko hari izuba ryinshi nta (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda cyatangaje ko hagaragaye ubushyuhe budasanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali aho bwazamutse bukagera hejuru ya dogere selisiyusi 32.

Ubu ni bwo bushyuhe bwo hejuru cyane bubonetse mu Rwanda mu myaka itandatu ishize. Ubu bushyuhe bwagaragaye mu minsi yashize, guhera ku ya 5 kugeza ku ya 8 Werurwe, mu bice byinshi by’igihugu.

Nk’uko iki kigo kibitangaza ngo ubu bushyuhe bwatewe n’uko hari izuba ryinshi nta mvura.Ikigo Rwanda Meteo yasobanuye ko imvura iteganijwe guhera ku ya 9 Werurwe, izagabanya ubushyuhe bwinshi kandi ibintu bizasubira mu buryo.

Iki kigo cy’ubumenyi bw’ikirere cyasohoye amakuru yerekana ubushyuhe buri hejuru cyane mu bihe byashize.

Amakuru y’iteganyagihe ndetse n’ubushyuhe bwagaragaye hirya no hino mu gihugu bifatwa n’ama sitasiyo ari hirya no hino.

Iki kigo cyagize kiti "Ubutumwa bujyanye n’ubushyuhe buriho: Mu minsi ishize (Guhera Tariki ya 05 kugeza kuya 08 Werurwe 2023) mu gihugu henshi hagaragaye ubushyuhe bwinshi aho mu Mujyi wa Kigali hapimwe ubushyuhe buri hejuru ya 32°C.

Iki kigero cy’ubushyuhe gisanzwe kiboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare ndetse bwigeze no kugeza kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005. Ikidasanzwe cyabaye ni ukugira iki gipimo iminsi ine ikurikiranye mu ntangiriro za Werurwe.

Ibi byatewe nuko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa ariko imvura iteganyijwe kuva ku italiki ya cyenda kuzamura izagabanura ubushyuhe byongere busubire nkuko bisanzwe."

Ubushyuhe bwinshi bwaherukaga muri Kigali bwari dogere 32.5 ku ya 17 Kanama 2017 - mu murenge wa Mageragere.

Ubwo bwaribwo bushyuhe bwa kabiri bwo hejuru bwabayeho muri Kigali bwari dogere 33, bwagaragaye mu Murenge wa Gitega ku ya 2 Kamena 2016.

Icyakora, muri Gicurasi 2005, muri uyu mujyi hapimwe ubushyuhe bwa dogere 35 selisiyusi.

Biteganyijwe ko hagiye kugwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500-600 mu majyepfo,mu karere ka Nyaruguru, muri Musanze no mu bice byinshi by’uturere twa Burera.Iteganyijwe kandi mu bice bya Nyabihu na Gakenke.

Biteganyijwe ko imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 izagwa mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ndetse no mu burengerazuba bwa Nyarugenge no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’akarere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa