skol
fortebet

MINALOC yahaye inkuru nziza abakeneye indangamuntu

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] yatangaje ko kuva mu mwaka utaha,serivisi yo gufotora abanyarwanda bashaka amarangamuntu izajya itangirwa ku kagari.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe abanyarwanda binubira ukuntu basiragizwa ku mirenge itandukanye bashaka indangamuntu,Minalocyabumvise ihitamo kwimurira iyi serivisi yo gufotora kukagali aho kuba ku murenge nkuko byari bisanzwe.

Atangiza ukwezi kwahariwe irangamimerere mu karere ka Gicumbi,kuwa 10 Kanama 2023,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,Bwana Dusengiyumva Samuel,yijeje ko mu mwaka utaha serivisi yo gufotora izaba iri kuri buri kagari mu Rwanda.

Ati "Mbafitiye inkuru nziza,bitarenze amezi atandatu,turashaka kugeza ibi bikoresho bifotora ku kagari.Mu gihe nk’iki ngiki umwaka utaha,nta muturage uzajya arenga akagari ke agiye kwifotoza.Azajya yifotoreza ku kagari."

Buri kagari mu Rwanda kahawe mudasobwa imwe yo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga ndetse ngo MINALOC ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bagiye kurushaho kongera ibikoresho mu tugari kugira ngo tube izingiro ryo gutangirwamo serivisi zinyuranye.

Hashize igihe abaturage binubira ko bamara amasaha menshi ku mirenge ndetse bamwe bikabasaba no kujya ku kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu bagiye kuzishaka.

Bamwe bavuga ko bibadindiza kuko hari abamara iminsi myinshi birukanka kuri iki cyangombwa kandi hari ibindi bakora igihe cyaba gitangirwa mu tugari twabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa