skol
fortebet

MINISANTE igiye gushora akayabo ka Miliyari 10 Frw mu ndwara y’ ubushita bw’Inkende

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo ngengo y’imari, yo guhangana n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende kimaze kugaragara hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo ngengo y’imari, yo guhangana n’icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende kimaze kugaragara hirya no hino ku isi.

Mu birimo gukorwa harimo gushaka inkingo zahabwa abafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi ndwara ubu itaragera mu Rwanda.

Gukora igenabikorwa, guhugura abakozi no gushaka ibikoresho ni bimwe mu byamaze gukorwa mu kwitegura guhangana n’ iyi ndwara igihe yaba igeze mu Rwanda.

Usibye ibi, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko hari no gushakwa inkingo ziyi ndwara.

Yabwiye RBA ko Hari abahuguwe n’abandi barimo guhugurwa hagamijwe ko bamenya ufite indwara n’uburyo bamuvura, ikindi ni ugushaka inkingo ngo hakingirwe abantu bari mu byago byo kuba bakwandura."

Ahereye ku myiteguro no ku miterere y’iyi ndwara muri rusange, Dr. Mpunga Tharcisse ahumuriza abaturage kuko inzego z’ubuzima ngo ziri maso.

Dr. Brian Chilombo uhagarariye OMS mu Rwanda avuga ko imyitwarire y’inzego z’ubuzima z’u Rwanda mu gihe cya Covid19, itanga icyizere mu guhangana n’izindi ndwara zakwaduka nk’iyi ya monkey pox.

Muri rusange Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ibikorwa byo kwitegura guhangana n’iyi ndwara bifite ingengo y’imari ya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abantu barenga ibihumbi 41 nibo bamaze gusanganwa iyi ndwara mu bihugu 98 hirya no hino ku isi, ikaba yiganje mu bihugu bya Amerika, Espagne n’u Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa