skol
fortebet

Minisante yagaragaje ko Abanyarwanda bibasirwa n’umubyibuho ukabije biyongera

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abafite umubyibuho ukabije biyongereye bava ku ijanisha bariho rya 2.8% muri 2013 bagera ku ijanisha rya 4.3% muri 2022.

Sponsored Ad

Iyi minisiteri ivuga kandi ko abanywa inzoga biyongereye bava ku ijanisha rya 41.3% mu mwaka wa 2013 bagera kuri 48.1% muri 2022.

Iyi minisiteri ikavuga ko ibi ari bimwe mu byagize ingaruka ku bwiyongere bw’ abagira indwara zitandura.

Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’iyi minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abitabira kurya imboga n’imbuto bakiri hasi nyamara ari kimwe mu bifasha kurwanya izi ndwara.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bagaragaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwitabira kwisuzumisha kare n’ibindi bitandukanye nka bimwe mu byafasha mu kugabanya izi ndwara zitandura ziri gutwara ubuzima bwa benshi haba mu gihugu no ku isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa